Gicumbi: Umushinga w’ubworozi bw’amatungo magufi witezweho guhashya ubukene

Ubworozi bw’amatungo magufi ni ubworozi buteza imbere ubukoze akayitaho, akayakenura bigafasha gusezerera ubukene, akaba ari yo mpamvu Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu mushinga PRISM yatangije gahunda yo guha abaturage bari mu cyiciro cya 1 n’icya 2 cy’Ubudehe amatungo magufi.
Abaturage borojwe inkoko bo mu Karere ka Gicumbi, iyo gahunda yagezeho bakaba bavuga ko ayo matungo abafasha kwiteza imbere.
Uwizeyimana Josiane, umwe mu batuye muri ako Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyeru mu Mudugudu wa Kamurenzi, yavuze ko ubworozi bwateza umuntu imbere.
Ati: “Ubworozi bw’amatungo magufi ni umushinga watuma umuntu atera imbere akava ku ntera akagera ku yindi akareka gutega umugabo amaboko ngo namuhe amafaranga yo kugura amata y’umwana, mpa amafaranga ngure amavuta y’umwana, mpa amafaranga ngure igitenge. Ubworozi ni bwiza cyane, ni mu mutwe. Uhereye ku nkoko wagera no ku nka”.
Hakizimana we yatangarije Imvaho Nshya ko kuba agiye guhabwa inkoko n’abarimo kwitura bizamufasha kwiteza imbere.
Ati: “Kuba abahawe inkoko mbere barimo kwitura, bakaduha natwe nizeye ko nanjye bizamfasha kwiteza imbere, nzabona amagi yo kurya ndetse nzagura ubworozi mbashe no kubukuramo amafaranga amfashe kwikenura, niteze imbere”.
Byashimangiwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe iterambere ry’ubukungu Uwera Parfaite.
Yagize ati: “PRISM ni umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi tubona w’agaciro ku baturage b’Akarere ka Gicumbi by’umwihariko kandi ubuhinzi n’ubworozi ni ishingiro ry’ubukungu mu Turere twinshi two mu gihugu ndetse hano hakaba hari ikirere cyiza cyakoroshya ubuhinzi n’ubworozi bigatanga umusaruro”.

Yongeyeho ko ubwo bworozi bw’amatungo magufi buzafasha Akarere kwesa imihigo ijyanye no guhindura imibereho y’abaturage ikaba myiza ndetse ko ibikorwa remezo bizakemura ibibazo byari Bihari.
Ati: “Uyu mushinga wagejeje ku baturage amatungo magufi ariko noneho n’ibikorwa remezo na serivisi zitandukanye zizafasha abo borozi kugira ngo ya matungo batangiye korora avurwe, niba agejeje igihe cyo kugurishwa abashe kubona aho abagirwa agezwe ku baguzi.
Ashobora rero guhera ku matungo magufi make yahawe muri uyu mushinga ugasanga yabaye umukire mu minsi iri imbere nabibyaza umusaruro”.
Nshokeyinka Joseph, Umuyobozi w’umushinga PRISM ukorera muri RAB ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’Ikigega mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi IFAD yasobanuye ko uwo mushinga uzibanda ku bworozi bw’inkoko, ingurube, ihene n’intama.
Yakomeje asobanura ko ari umushinga ugamije gukura abaturage mu bukene binyuze mu kububakira ubushobozi, abagore n’urubyiruko n’abagabo ariko cyane cyane ba bandi baba mu cyaro. Abagore n’urubyiruko ni bo bantu baba bitabwaho cyane ku ijanisha rinini, aho abagore ari kuri 50% naho urubyiruko kuri 30%.
Nibura umushinga uzagera ku miryango 26,355 muri yo nibura imiryango 23.400 bagomba kuba bari mu cyiciro 1 n’icya 2, ukaba uzamara imyaka 5.
Mu kurwanya ubukene hamaze gutoranywa abagenerwabikorwa 1055 bibumbiye mu matsinda 41 borozwa amatungo arimo inkoko, ingurube, ihene n’intama hanyuma na bo bakitura bagenzi babo. Ari abahabwa inkoko, ari abahabwa ingurube bahabwa iby’ibanze birimo ibiribwa, ibikoresho byo kubakira ayo matungo, ubwishingizi.
Umushinga uzakorera mu Turere 15 twatoranyijwe hashingiwe ku bipimo by’ubukene, igipimo cyo kwihaza mu biribwa, ari two Ruhango, Huye, Nyaruguru, Gisagara na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, Karongi, Ngororero, Nyamasheke, Rutsiro, Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba, n’Uturere twose two mu Ntara y’Amajyaruguru ari two Burera, Gakenke Gicumbi, Musanze na Rulindo.
