Gicumbi: Ubuhinzi bw’ikawa bwatumye abagore bitinyuka biteza imbere

Ubuhinzi bw’ikawa mu Murenge wa Bwisige kuri site ya Gihuke, mu Karere ka Gicumbi bwatumye bamwe mu bagore basohoka mu rugo bakorera amafaranga, biteza imbere mu gihe mbere bibwiraga ko bagomba gukora imirimo yo guhinga n’iyo mu rugo gusa.
Umwe muri bo witwa Mukamwezi Liberata yavuze ko atari azi ko umugore ava mu rugo ngo ajye gukora indi mirimo yinjiza amafaranga, ariko ko aho umushinga Green Gicumbi uhagereye, yitinyutse bimufasha gutera imbere.
Yagize ati: “Kera sinari nzi kuva mu rugo ngo mpure n’abandi bantu, nabyukaga njya guhinga ngataha ngateka, numvaga nta kindi ngomba gukora. Green Gicumbi ije ivuga ko ikeneye ko abagore baza bagakorera amafaranga bakiteza imbere.
Ubu ndi umugore ujya mu bandi muri koperative, nsigaye njya imbere, nkaba navuga ijambo imbere y’abantu naho ubundi mbere naritinyaga.”
Yavuze ko mbere yahingaga ariko izuba ry’u kwa 7 ryava bikuma, yahinga mu kwa 9, imvura ikaza ikabikushumurana n’isuri. 139.
Ati: “Mbere nta kintu na kimwe nari mfite, ariko ubu mfite initi 139, narasaruye bwa mbere nkuramo 50 000Frw, mbishora mu dutsinda, aho mfite ubwizigame mu matsinda 4 nishyura 200 buri kwezi nishyura 10 500 nkuramo ibihumbi 150, ngashakissha akandi karima nkakagura kandi byose mbikura mu ikawa.”
Nshimiyimana Faustin wo mu Mudugudu wa Gihuke, Akagari ka Nyamugari mu Murenge wa Bwisige we avuga ko Green Gicumbi yatumye yongera initi by’ikawa.
Ati: “Mbere nari mfite ibiti bigera ku 127, umushinga Green Gicumbi uje ngira 1200. Waraje utera ku butaka bwacu, nyuma yaho twabonye impinduka.
Ubu iyi sizeni nabashije kuguramo ikimasa cya 500 000Frw, ndihira abana ku ishuri nanishyura Mituweli.”
Yagarutse ku kuba ubuhinzi bw’ikawa atari ubw’abagabo gusa.
Ati: “Abagabo si bo bagomba guhinga ikawa, kuko abagore bakuye amaboko mu mifuka bahinga ikawa, babashije kugira aho bikura naho bigeza.”
Yagaragaje ko ikawa yinjiza amafaranga menshi kandi mu gihe gito.
Ati: Uwateye inturusi asarura nko mu myaka 4, ntarenze 500 000Frws, mu gihe uwahinze ikawa akagira nk’ibiti 1000 atabura gusarura imwinjiriza asaga miliyoni.”
Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi avuga ko bishimishije kuba abaturage bafite icyerekezo cyo kubyaza umusaruro wabo ubutaka, abasaba gufata icyemezo cyo guhinga ikawa kandi ko yifitemo ubushobozi bwoguhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ati: “Mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, Ikawa ifata imyuka ihumanya ikirere, igafata ubutaka kandi igatanga amafaranga.”
Kagenza yabasabye ko Koperative y’abahinzi b’ikawa bakomeza kuyiteza imbere, bakongera ubuso bakongera ibiti by’ikawa kugeza ubwo bazahuzwa n’abafatanyabikorwa ndetse bakanayitunganyiriza ikagera ku isoko ryagutse.

