Gicumbi: Gukorera ubuhinzi muri Greenhouse byabahinduriye ubuzima

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi, baravuga ko ubuhinzi bwa kijyambere bukorerwa muri Green House bwabahinduriye ubuzima, kuko umusaruro wabo wiyongereye, babona ibibatunga ndetse n’amafaranga yo kwiteza imbere.

Abo bahinzi bibumbiye muri Koperative Tuza Bwisige, bashimangira ko ubu batagitinya imvura nyinshi cyangwa izuba ryinshi, kuko imyaka yabo ihingwa mu nzu z’ubuhinzi (green house), ikarindwa n’ibihe bibi by’ikirere.

Niyigena Jean d’Amour, wo mu Kagari ka Mukono, avuga ko kuva batangira gukorera ubuhinzi muri Green House, bahora bafite imyaka imeze neza.

Yagize ati: “Haba ku mvura, haba ku zuba, tuba dufite imyaka imeze neza. Mbere isuri yajyanaga imyaka yacu, imvura yagwaga cyane ikabisenya byose. Ubu ni twe dutegura igihe imvura igomba kugwa mu murima kuko byose biba muri Green House”.

Yongeraho ko bahinga inyanya, imiteja, puwavuro n’indi myaka yinjiza amafaranga menshi.

 Ati: “Mu bihe by’izuba tuba dufite imboga, tukazijyana i Kigali. Ku gihembwe kimwe twinjiza nibura miliyoni n’igice (1,500,000 Frw). Ndasaba n’abandi baturage kwishyira hamwe, bakubaka Greenhouse mu bushobozi bafite, kuko muri ubu buhinzi ni wowe utegeka ikirere.”

Mukaperezida Helene, na we wo muri iyi koperative, avuga ko atari azi ko umuntu yahinga mu nzu ngo asarure.

Yagize ati: “Twahuraga n’ibihombo, imyaka ikangizwa n’imvura n’isuri, umusaruro ugapfa ubusa nk’iyo wabaga ugiye kweza mu bihe by’imvura. Ariko ubu duhinga mu mutekano, umusaruro ni mwinshi kandi wujuje ubuziranenge. Maze kugura inka y’amafaranga y’u Rwanda 600 000 mbikesha Greenhouse. Leta ikwiye gukomeza kudufasha gushora muri ubu buhinzi kuko buratanga icyizere.”

Ubuyobozi bw’umushinga Green Gicumbi buvuga ko iyi Koperative ari urugero rwiza rw’uko ubuhinzi bwa kijyambere bushobora guhindura ubuzima bw’abaturage.

Mukaperezida Helene avuga ko ubuhinzi bwo muri greenhouse bwatumye yigurira inka y’ibihumbi 600

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’uyu mushinga, yagize ati: “Koperative Tuza Bwisige yakoraga ubuhinzi bwa gakondo. Ubu bigishijwe guhinga kijyambere, bamenya ko guhinga mu nzu byongera umusaruro, bikarinda imyaka ibyonnyi n’imvura. Izi nzu z’ubuhinzi zitanga umusaruro mu mutekano.”

Ubushakashatsi bwerekana ko Greenhouse ishobora kuzamura umusaruro ugasumbya cyane guhinga mu busitani busanzwe. Mu bikorwa byo guhinga muri Greenhouse, umusaruro ushobora kwiyongera hagati ya 30% na 50% ugereranyije n’ubuhinzi bwo mu butaka busanzwe. Ibi biterwa n’uko mu Greenhouse habaho kugenzura neza ubushyuhe, urugero rw’imvura n’umuyaga, byose bigatuma ibihingwa bikura neza.

Abashakashatsi bo mu gihugu cya Netherlands bo bagaragaza ko ku buhinzi bwa tomato, uruganda rwa greenhouse rwasubije umusaruro wavuye kuri 80 kuri hegitari ukagera kuri toni 140.

Mu buryo bwo kurinda impinduka z’ibihe, ubushakashatsi bwa University of Arizona bwerekanye ko mu gihe cy’izuba, abahinzi mu Greenhouse babasha kugabanya ikoreshwa ry’amazi ku gipimo cya 40% ugereranyije n’abahinzi bakoresha uburyo busanzwe.

Ubu bushakashatsi bwakorewe muri Isiraheli bwagaragaje ko guhinga mu Greenhouse bishobora kugabanya ikoreshwa ry’amazi ku gipimo cya 50%, bikanongera umusaruro ugereranyije n’uburyo bwo guhinga busanzwe.

Uyu mushinga wa Green Gicumbi umaze kubaka Greenhouse 4, izindi 12 zirimo kubakwa, kandi bateganya ko zizagera kuri 20 mbere y’uko umushinga urangira.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Kamena 10, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE