Gicumbi: Amaterasi yafashije kongera umusaruro no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 18, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuhinzi  w’ibirayi n’ingano,  Hagabayezu Diogene wo mu Mudugudu wa Kabare, Akagari ka Rukurura, Umurenge wa Kaniga mu Karere ka Gicumbi yatangarije Imvaho Nshya ko guhinga mu materasi byabafashije kongera umusaruro kandi arinda ubutaka gutembanwa n’isuri.

Yagize ati: “Mu bijyanye n’umusaruro ibyiza birimo  ahangaha mu materasi ubutaka ntibugenda, ariko ku butaka buhanamye ubutaka buragenda na ya fumbire washyizemo iragenda igatakara, bigatuma noneho igihingwa kitabona za ntungabihingwa zo kugitunga zihagije ngo gitange umusaruro”.

Barikurungi Henriette Yavuze ko mbere y’uko Umushinga Gicumbi itoshye (Green

 Gicumbi Project) ubafasha guca amaterasi mu mirima yabo babonaga umusaruro muke, ariko nyuma yo kubona amaterasi umusaruro wabo wariyongereye kuko ubutaka bwabo butagitembanwa.

Yagize ati: “Mbere twagiraga igihombo ndetse ugasanga imbuto y’ibirayi twahingaga ikabora, ariko guhinga mu materasi iyi mbuto Nshya nziza ya Kinigi twahawe n’umushinga Gicumbi itoshye, turabona yo Itanga umusaruro mwiza”.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi Kagenza Jean Marie Vianney yavuze ko amaterasi afasha mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Amaterasi yagize umumaro mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Yagize ati: “Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018  ku rwego rw’Igihugu bwagaragaje ko Akarere ka Gicumbi ari aka 2 kazahajwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibiheUbutumburuke hatuye abaturage besnhi bamaze imyaka myinshi bahahinga, Murumva ingaruka z’isuri.

Kuhaca amaterasi rero birinda ko hajyamo isuri nyinshi kandi hagakorwa ubuhinzi mu buryo bw’umwuka  bigira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe”.

Yongeyeho ati:” Ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe izahaje Isi. Ubu ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ni cyo kintu kibi gikomeye gituma ubukungu bw’Isi ndetse n’abantu bicwa n’imihindagurikire y’ibihe yaba amapfa, imyuzure n’ibindi bikorwa.

Hifuzwa ko mu myaka  yindi 3 isigaye Gicumbi ngo umushinga usoze, Gicumbi koko yazaba itoshye.

Yongeyeho ko ari umushinga wa Leta y’u Rwanda ifatanyamo n’Ikigega cy’Isi gishinzwe guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Umushinga wo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ni umushinga ukomatanyije urinda amasomo manini y’umugezi wa Muvumba.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi  Nzabonimpa Emmanuel  yavuze ko Umushinga Gicumbi itoshye wafashije abaturage mu bikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry’umuturage n’imibereho myiza.

Hegitari12,000 z’ubutaka bwarinzwe isuri binyuze mu gukora amaterasi,  zirimo Hegitari 600 z’amaterasi y’indinganire na 600  z’amaterasi yikora.

Barikurungi Henriette ahamya ko guca amaterasi byagize umumaro
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 18, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE