Gicumbi: Abasenyewe n’ibiza buzurijwe inzu 10 zatwaye miliyoni 112 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gicumbi basenyewe n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023, biteguye gutuzwa mu nzu zubatswe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Kaniga uherereye mu Murenge wa Kaniga, zuzuye zitwaye miliyoni zisaga 112 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uwo Mudugudu w’Icyitegererezo wubatswe ku nkunga yakusanyijwe n’abanyamuryango ba Rotary Club ya Kigali Gasabo bafatanyije n’Umuryango Heart Care and Research Foundation Rwanda.

Intego nyamukuru yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga yari iyo gushakira amacumbi ahoraho imiryango 10 yasizwe iheruheru n’ibiza ku kibanza cya meterokare 3,000.

Ni umushinga wari ugizwe no kugura ikibanza, kubaka inyubako na za anegisi z’ibikoni, gushyiramo ibigega bifata amazi kuri buri rugo ndetse n’ubwihererp, kuzigezamo amashanyarazi n’ikibanza gito kigenewe ubusitani cyangwa akarima k’igikoni kuri buri rugo.

Imirimo yo kubaka uwo Mudugudu w’Icyitegererezo yatangiye mu kwezi k’Ukwakira 2023 kugeza muri Werurwe 2024, gahunda yo gutaha uwo mudugudu wamaze kuzura ikanba itegerejwe ku wa 18 Gicurasi 2024.

Ubuyobozi bwa Rotary Club ya Kigali Gasabo buvuga ko uwo mushinga wanahinduye imibereho y’abaturage benshi barimo n’abazatuzwamo, kuko abagera kuri 90 babonyemo akazi bakaba biganjemo abagore.

Nanone kandi abaturanye n’uyu Mudugudu bagejejweho ingufu zizangiza ibidukikije, gahunda zo kunoza imirire binyuze mu guhanga uturima tw’igikoni mu miryango.

Mu rwego rwo gukora icyiciro cya kabiri cy’uyu mushinga, ubuyobozi bwa Rotary Club ya Kigali Gasabo bwemeje ko burimo gukusanya amadolari y’Amerika 200,000 , ni ukuvuga miliyoni zisaga 250 z’amafaranga y’u Rwanda zifashishwa mu kubaka inzu 16 harimo n’ikiguzi cy’ikibanza, gahunda zo kubagezaho ingufu n’amazi.

ABaturage babonye imirimo mu kubaka uyu Mudugudu

Bwasabye kandi abantu ku giti cyabo ndetse n’imiryango bifuza gufasha muri iki cyiciro bashobora kubegera bagatanga umusanzu wabo bagafasha kubaka inzu imwe muri uwo mushinga bakusanya inkunga y’ibihumbi 10 by’amadolari y’Amerika.

Rotary Club ya Kigali ya Gasabo ni umuryango ugizwe n’abagore n’abagabo biyemeje kuzana impinduka zirambye mu buzima bwa benshi binyuze mu gutanga inkunga zitagira uwo ziheza binyuze muri gahunda zubaka ubudahangarwa bw’ubukungu.

Uyu muryango umaze gutanga umusanzu mu bikorwa binyuranye by’iteramber ery’icyaro mu Rwanda, harimo nk’ibiraro 10 by’abanyamaguru byubatswe mu rwego rwo korohereza abaturage bagorwaga n’ubuhahirane kubera kutabona ibiraro bibafasha kwambuka mu nzira ya bugufi.

Wanafashije kugabanya icyuho kiri mu kubona serivisi z’ubuvuzi ugurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itandukanye itishoboye.

Abanyamuryango kandi bagira gahunda zihoraho zo gutera ibiti mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Na none kandi abo banyamuryango bagira uruhare ngarukamwaka mu bukamngurambaga bwo guhashya indwara y’imbasa burundu mu Rwanda. Gahunda z’ubuvuzi hagati ya Rotary Club mu Rwanda ndetse na Rotary Club zo mu buhinde ziyoborwa n’Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, ubwo bufatanye bukaba butuma haboneka n’impuguke zibaga abarwayi bo mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Rwanda babarurwa amashami 13 ya Rotary Club atera inkunga akanayobora imishinga ifite agaciro ka miliyoni 3.5 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 4.5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku Isi yose, Rotary International ifite ubuzima gatozi bwa dipolomasi aho yabaye indorerezi y’Umuryangio w’Abibumbye guhera mu mwaka wa 1948.

Uyu muryango ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu kurandura indwara y’imbasa mu Rwanda no mu bindi bihugu by’Afurika.

ABanyamuryango bawo mu Rwanda ni bo barushaho kwiyongera cyane mu Karere ka 9150 kagizwe na Clubs 100 mu bihugu 10 ari byo  u Burundi, Cameroon, Chad, Repubulika ya Santarafurika, Congo, Equatorial Guinea, Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sao Tome & Principe, n’u Rwanda.

Aka karere ka 9150 kuri ubu kayobowe na Saleh Kebzabo wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Chad uyu munsi akaba ari Umuvunyi Mukuru.

Igishushanyombonera cy’Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kaniga uteganywa kongerwamo inzu 16
Umwe mu bagenerwabikorwa bazatuzwa muri uyu Mudugudu
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 14, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE