Gicumbi: Abahinzi bashishikarijwe gukomeza gusigasira ibikorwa bagejejweho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 27, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse yasuye Akarere ka Gicumbi asura ibikorwa bitandukanye by’Umushinga Gicumbi itoshye, ugamije kubakira ubudahangarwa abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ku guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, yibutsa abafatanyabikorwa ko bashishikarira gufata neza ibikorwa bagejejweho.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane mu nama yayobowe na Dr. Ildephonse Musafiri yahuje inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Dr. Musafiri yasabye abahinzi gusigasira ibikorwa bagejejweho, kugira ngo bikomeze guhindura imibereho yabo kandi bihaze mu biribwa.

Yagize ati: “Bahinzi musigasire ibikorwa mwagejejweho n’umushinga Gicumbi itoshye mwita cyane ku gusibura imirwanyasuri, gutera ibyatsi n’ibiti bivangwa n’imyaka ku materasi no kwishyira hamwe mugakora ubuhinzi bugamije inyungu”.

Yashimye ibikorwa bimaze kugerwaho n’umushinga Gicumbi itoshye birimo kurwanya isuri hakorwa amaterasi y’indinganire n’ayikora, gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gusazura amashyamba, guteza imbere imyubakire yihanganira imihindagurikire y’ibihe no kunoza ubuhinzi.

Umunyamabanga wa Leta kandi yanasabye Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko abakozi bashizwe ubuhinzi n’ubworozi kwita ku kongera umusaruro, kwigisha abahinzi gufata neza umusaruro, kwirinda kotsa imyaka, kwizigamira umusaruro, no kurwanya imirire mibi.

Umuyobozi Mukuru wa RAB. Dr. Karangwa Patrick yashishikarije abahagarariye amakoperative n’abikorera kwitabira imishinga iterwa inkunga na Leta

Muri uru ruzinduko kandi, aba bayobozi bahuye n’abagenerwabikorwa b’umushinga mu rwego rwo kumva impinduka ibikorwa by’umushinga Gicumbi itoshye bimaze kugira mu mibereho yabo ndetse n’iterambere ryabo.

Umwe mu bagenerwabikorwa bahinga icyayi, Mutega Edouard yatangarije Imvaho Nshya ko kuba umushinga warabagezeho byabafashije cyane.

Yagize ati: “Mu gishanga mba muri COPTHE [….], icyayi cyo mu gishanga kirarushya, amazi araza akakirengera, isuri ijyamo bikaturushya bisaba imbaraga dushyiramo abakozi, ku musaruro nabwo bigira ingaruka. Imusozi rero  ni ho heza kuko ntikirushya kubagara. Icyayi cy’imusozi kiraremera, kirunguka”.

Nyuma yo kuyobora inama yigaga ku buryo bwo guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe yabereye mu Karere ka Gicumbi, Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI aherekejwe n’abandi bayobozi batandukanye, yasuye ibikorwa by’umushinga.

Bimwe mu bikorwa yasuye birimo amaterasi y’indinganire yakozwe n’Umushinga Gicumbi itoshye mu Murenge wa Cyumba mu rwego rwo kurwanya isuri no gufasha mu kongera umusaruro.

Yanasuye kandi icyayi cyatewe kuri Hegitari 50 ku musozi kuri site Kaniga.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr. Karangwa Patrick na we  yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi bwihanganira imihindagukire y’ibihe no kwihaza mu biribwa yashishikarije abahagarariye amakoperative n’abikorera kwitabira imishinga iterwa inkunga na Leta nka CDAT, itanga nkunganire ku mishinga (matching grant) y’abahinzi na ba rwiyemezamirimo mu buhinzi hagamijwe gukora ubuhinzi bubyara inyungu no kwihaza mu biribwa.

Intego nyamukuru y’inama yari ukureba uko ibikorwa byo kwihaza mu biribwa no gufata neza umusaruro bihagaze mu Ntara y’Amajyaruguru, gahunda yo kwihaza ku mbuto nziza, imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga 2023B, uko ibikorwa byo kurwanya isuri bihagaze n’iterambere ry’ubworozi mu Ntara.

Basuye bimwe mu bikorwa bifasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Abagenerwabikorwa bahamya koicyayi cy’imusozi kitarushya nk’icyo mu gishanga
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 27, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE