Ghana yijeje kubaka urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Guverinoma ya Ghana yatangaje umugambi ifite wo kubaka ikibumbano cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko byashimangie na Minisitiri w’Ubukerarugendo n’Ubuhanzi Ussif Issaka Jajah.

Minisitiri Ussif Issaka Jajah yabigarutseho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yifatanyaga n’Abanyarwanda mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 31 Umunsi wo Kwibohora wabereye i Accra, ashimangira ko uwo mugambi wamaze kwemezwa na Perezida w’icyo gihugu John Mahama.

Yashimangiye ko urwo rwibutso ruzubakwa mu gukomeza guha icyubahiro abasaga miliyoni bambuwe ubuzima mu minsi 100 ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yahamije ko urwo rwibutso nirumara gufungurwa ku mugaragaro, ruzarushaho gushimangira uruhare rw’amateka rw’aho itsinda ry’abasirikare ba Ghana boherejwe mu Butumwa bwa Loni bwo kubungabunga Amahoro mu Rwanda (MINUAR/UNAMIR) ryagumye mu gihugu rikanafasha ibihumbi by’abasivili bahigawaha nubwo Loni yari imaze gutegeka ingabo zayo kuva mu gihugu.

Itsinda ry’ingabo za Ghana ryasigaye mu Rwanda ryari riyobowe na Maj. Gen. Henry Kwami Anyidoho, rikaba ryarabaye ikirango cy’ubutwari n’ubumuntu muri ibyo bihe by’amage.

Minisitiri Ussif Jajah yavuze ko icyo kibumbano cy’urwibutso kitazafasha mu kwimakaza ibikorwa byo kwibuka gusa ahubwo rizanaba nk’urubuga rw’uburezi, kuzirikana no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Nanone kandi Minisitiri Ussif Jajah yashimangiye ko Ghana yifatanyije n’u Rwanda kwishimira intambwe y’iterambere no kwibohora kwagezweho mu myaka 31 ishize.

Yavuze ko iterambere ry’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryayobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, amushimira ubuyobozi bwabereye amahanga ubuhamya bw’imiyoborere ifite icyerekezo kandi itanga umusaruro.

Umunsi wo kwizihiza isabukuru ya 31 yo Kwibohora, ni bwo bwa mbere wahirije ahamwe Abanyarwanda bo mu bihugu bitandatu byo mu Burengerazuba bw’Afurika ari byo Togo, Togo, Liberia, Sierra Leone, Benin na Cote d’Ivoire bihagarariwe n’Ambasaderi ufite icyicaro i Accra muri Ghana.

Abanyarwanda bitabiriye ibyo birori bishimiye ko ari bwo bwa mbere bahuriye hamwe kuva iyo Ambasade yatangizwa mu myaka itanu ishize, banagaragaza ko banyuzwe n’itrambere ry’Igihugu cyabo, ubumwe buranga Abanyarwanda aho bari hose ku Isi ndetse n’umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda n’ibihugu bibacumbikiye.

Ibyo birori kandi byanitabiriwe n’abandi bantu barenga 200 barimo abayobozi bakuru ba Guverinoma ya Ghana, abahagarariye ibihugu byabo mu bya dipolomasi, abayobozi bo mu nzego z’abikorera, abakora mu burezi, abahagarariye Sosiyete Sivile, abahagarariye itangazamakuru n’inzego z’umutekano.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana akaba ahagarariye n’u Rwanda muri ibyo bihugu byo mu Burengerazuba bw’Afurika, Madamu Rosemary Mbabazi, yagize ati: “Twavuye mu muyonga w’ubwihebe, twubaka Igihugu cyishingikirije ku kwihesha agaciro, kubazwa inshingano, ubwuzuzanye n’iterambere.”

Amb. Mbabazi yashimiye abafatanyabikorwa mpuzamahanga b’u Rwanda, by’umwihariko ibihugu by’Afurika nka Ghana, ku bushuti no kwiyemeza kwimakaza ubutwererane bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho yashimangiye ko ari ingenzi cyane mu kubaka imiryango irushijeho gukomera kandi yubatse ubudahangarwa.

Ibirori byo Kwibohora 31 muri Ghana byari bibereye ijisho aho byanaranzwe no kugaragaza umuco nyarwanda binyuze mu mbyino n’indirimbo bya gakondo, aho Itorero Urugangazi ryasusurukije abitabiriye bagaragaza umurage w’u Rwanda n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana Rosemary Mbabazi
Minisitiri Jajah yashimangiye ko bagiye kubaka ikibumbano cy’urweibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ibirori byanitabiriwe n’abadipolomate batandukanye
kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora 31 waranzwe no kugaragaza imbyino n’ingirimdo gakondo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 14, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE