Ghana: Umusirikare w’umugore wapfuye abyara yababaje benshi

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye inkuru y’umusirikare w’umugore ukomoka mu Gihugu cya Ghana, Sargeant Angela Ama Pokuaa Sarfo Mireku-Ntim, wapfuye abyara. Iyo nkuru yababaje abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu bice bitandukanye by’Isi.

Ifoto itangaza iby’urwo rupfu yakwirakwijwe ku rubuga rwa TikTok, ikwirakwira no ku zindi mbuga, aho abazikoresha baherereye mu bice bitandukanye by’Isi bohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’abo mu muryango w’uwo mubyeyi wakoreraga Igihugu cye akaba yambuwe ubuzima no gutanga ubundi buzima.

Bivugwa ko Sgt. Angela Ama Pokuaa Sarfo Mireku-Ntim yari afite imyaka 32 y’amavuko, ibirori byo kumusezeraho bwa nyuma bikaba byarabaye ku wa Kane no ku wa Gatanu w’Icyumweru gishize.

Misa yo kumusezeraho bwa nyuma yabereye mu Birindiro bya Gisirikare bya Doula muri Ghana, mu gihe umuhango wo kumushyingura wabaye ku munsi wakurikiyeho Tapa Amanya mu Ntara ya Oti kuri uwo munsi.

Ikiriyo cyasojwe n’amasengesho yo gushima Imana yabaye ku Cyumweru taliki ya 23 Nyakanga ku Rusengero rwa Fountain of Glory mu Mujyi wa Accra.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 25, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE