Gen (Rtd) Kabarebe n’Umuyobozi wa ICRC baganiriye ku butabazi mu Karere 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) Kabarebe James yakiriye Kedir Awol Omar, Umuyobozi mushya w’Umuryango Mpuzamahanga utabara imbabare (ICRC) ushinzwe u Rwanda, Uganda n’u Burundi. 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, ni bwo abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro ku bibazo by’ubutabazi n’imibereho y’abaturage mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Umuryango wa Croix-Rouge y’u Rwanda, washinzwe muri Nyakanga 1962 i Kigali, mu Rwanda. 

Ku wa 8 Ukwakira 1982, u Rwanda rwabaye igihugu cya 130 cyinjiye mu Muryango Mpuzamahanga utabara imbabare wahoze witwa Croix-Rouge (ICRC). 

Umwaka wakurikiyeho, ku wa 8 Ukwakira 1983, u Rwanda rwabaye umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Croix-Rouge (International Federation of the Red Cross – IFRC). 

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa bya Croix-Rouge y’u Rwanda byarahungabanye cyane. 

Mu 1995, Croix-Rouge y’u Rwanda yabashije kongera gusubukura ibikorwa byayo ifashijwe n’indi miryango ya Croix-Rouge ku Isi.

Mu 2008, hashyizweho Inama y’Urubyiruko. Ibi byari impinduka ikomeye mu mikorere ya Croix-Rouge y’u Rwanda kuko urubyiruko rwatangiye kugira uruhare ku nzego zitandukanye, harimo gutangiza imishinga, kwigisha, gushyira mu bikorwa ibikorwa bitandukanye, ndetse no gufata ibyemezo ku nzego nto n’izisumbuyeho.

Mu mwaka wa 2024, mu Rwanda uwo muryanga wahaye amahugurwa abari mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda (RNP), Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’Urwego rushinzwe Igorora (RCS) bagera ku 3.821, mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro. 

B ahawe ibiganiro by’inyigisho zitandukanye, ndetse n’inama zo ku rwego mpuzamahanga n’izo mu gihugu ku kubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera umuntu, mu gihe cy’intambara (IHL) n’ay’uburenganzira bwa muntu (IHRL) mu bikorwa byabo byo kubungabunga amahoro. 

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 9, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE