Gen. Muganga yitabiriye Inama y’Abagaba Bakuru b’Ingabo muri EASF

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yitabiriye Inama ya 34 y’Inzego z’Umutekano ziteguye gutabara z’Umuryango w’Ibihugu by’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force).

Yari kumwe na Komiseri ushinzwe Ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange; CP George Rumanzi, wari uhagarariye Umuyobozi Mukuru wa Polisi IGP, Felix Namuhoranye.

Ni inama yatangiriye i Mogadishu muri Somalia guhera kuri uyu wa Kane itariki ya 17 ikazageza ku ya 19 Nyakanga 2025.

Yahuje Abagaba Bakuru b’Ingabo hamwe n’abahagarariye inzego z’umutekano baturutse mu bihugu bigize EASF.

Yibanze ku ngingo z’ingenzi za politiki n’ingamba zigamije guteza imbere amahoro n’umutekano mu karere.

Ibihugu icyende mu icumi bigize uyu muryango byitabiriye iyi nama, birimo u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Uganda, Somalia, Sudani, n’u Rwanda. Seychelles ni cyo gihugu cyonyine kititabiriye.

Umutwe w’Ingabo z’Uburasirazuba bwa Afurika uzwi nka Eastern Africa Standby Force (EASF), wahoze witwa Eastern Africa Standby Brigade (EASBRIG), ni umwe mu mitwe itanu y’Uturere tw’Afurika yashyiriweho ibikorwa byo gushyigikira amahoro (Peace Support Operations – PSOs) muri gahunda yiswe African Standby Force. EASF igizwe n’inzego z’igisirikare, polisi n’abasivile.

Umutwe wa EASF ni wo ugize igice cy’imikorere y’uturere mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, muri gahunda y’Afurika y’amahoro n’umutekano (African Peace and Security Architecture), yashyizweho hashingiwe ku masezerano yo mu 2002 yemeje ishyirwaho ry’Inama y’Umutekano n’Amahoro y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU Peace and Security Council).

Guhera muri Mutarama 2018, EASF yari igizwe n’ibihugu 10 by’abanyamuryango. Guhera muri Mata 2013, Repubulika ya Sudani y’Epfo ifatwa nk’igihugu cy’indorerezi muri uwo muryango, kuri ubu ikaba igitegereje kwemerwa nk’umunyamuryango.

U Rwanda rwahagarariwe mu nama ya EASF
Abagize inzego z’umutekano za EASF baganiriye ku mahoro n’umutekano
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE