Gen. Muganga Mubarakh ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria

  • SHEMA IVAN
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Muganga Mubarakh, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Algeria, aho yakiriwe na mugenzi we, Gen. Saïd Chanegriha, Minisitiri Wungirije ushinzwe Ingabo akaba n’Umugaba Mukuru w’inzego z’umutekano z’Algérie (NPA).

Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 22 Mata 2025 na Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Iyi Minisiteri yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi no guteza imbere inzego zinyuranye ku mpande zombi.

Uruzinduko rwa Gen. Muganga muri Algeria ruje rukurikira urwa mugenzi we Général Saïd Chanegriha yagiriye mu Rwanda ku wa 19 Gashyantare 2024.

U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978 ndetse mu 2014 ni bwo Algeria yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda.

Muri Kanama 2023, mu mpapuro Perezida Kagame yakiriye zemerera Abadipolomate bashya 12 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, harimo n’iza Ambasaderi wa Algeria mu Rwanda Mohamed Mellah ufite icyicaro i Kigali.

Ibindi bikomeza umubano w’ibihugu byombi ni uko bihuriye mu miryango irimo uwa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye n’Iterambere (NEPAD), Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018.

Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z’abayobozi bo ku mpande zombi, zirimo urw’akazi Perezida Kagame yagiriye muri Algeria muri Mata 2015.

Ni uruzinduko rwabanjirijwe n’urw’uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise, wasuye iki gihugu mu 2014.

Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration: KICD) yabereye mu Murwa Mukuru wa Algerie, Alger, Madamu Jeannette Kagame yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

Algeria n’u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu Rwanda bajya kwiga muri iki gihugu gikoresha Icyarabu, Igifaransa n’Igitamazight.

Mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, Algeria yahaye buruse abanyeshuri 25 b’u Rwanda.

Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

Gen. Mubarakh Muganga n’itsinda bajyanye bakiranywe urugwiro
  • SHEMA IVAN
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Jean Claude says:
Mata 23, 2025 at 4:41 pm

Kuko urwanda rukwiye Ibyiza respect

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE