Gen. Mubarakh yashimangiye umuhate w’u Rwanda mu guteza imbere amashuri ya gisirikare

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Mubarakh Muganga yemeje ko u Rwanda ruzakomeza kugira umuhate mu gukora n’ibindi bihugu bya Afurika mu rwego rwo gushimangira ubufatanye, guhuza integanyanyigisho no guteza imbere ikoranabuhanga mu mashuri ya gisirikare.

Yabigarutseho ku wa 21 Nyakanga ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu  ku bayobozi bakuru b’amashuri ya gisirikare muri Afurika, (Command and Staff Colleges) bo mu bihugu 18.

Gen. Mubarakh yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe kuyobora amahugurwa y’uyu mwaka bihamya kwiyemeza imikoranire na Afurika mu iterambere mu mashuri ya gisirikare kandi ubumwe ari ryo zingiro ryo kubigeraho.

Ati: “Ubumwe n’iterambere ry’inzego zacu z’igisirikare ni ingenzi atari gusa mu kugera ku ntego zacu z’umutekano w’igihugu, ahubwo ni inkingi ikomeye mu ishyirwa mu bikorwa ry’icyerekezo rusange cya Afurika itekanye kandi iteye imbere.”

Gen. Mubarakh Muganga yabasabye gutahiriza umugozi umwe hagamijwe kuzamura ubunyamwuga mu myigishirize y’amasomo batanga ndetse bagahuza imyumvire ku bibazo bishya by’umutekano muri Afurika.

Yagaragaje ko aya mahugurwa agira uruhare mu gutegura abasirikare bafite ubumenyi buhanitse mu bya gisirikare n’ubunyamwuga, ariko kandi bafite ubushobozi bwo gukorera hamwe mu buryo buboneye kandi bunoze.

Ati: “Ni urubuga rwo guhuriza hamwe imyumvire ku bijyanye n’imyigishirize, uburyo bw’amahugurwa n’imirongo migari y’ingamba.”

Yongeraho ko ibyemezo bifatwa bigira uruhare rukomeye mu kugena uburyo amahugurwa ategurwa kandi agashyirwa mu bikorwa mu mashuri y’igisirikare ku mugabane.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig Gen Andrew Nyamvumba yagaragaje ko ayo mahugurwa ari ikimenyetso cy’ubudacogora mu gushyigikira uburezi mu bya gisirikare, ubufatanye mu karere n’intego ihuriweho mu kugira Afurika itekanye kandi iteye imbere.

Abitabiriye ni abaturutse mu bihugu 18 by’Afurika birimo u Rwanda, Ethiopia, Uganda, Misiri, Tanzania, Nigeria, Kenya n’ibindi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Nyakanga 22, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE