Gen. Mubarakh yagaragarije UPDF uko ingabo zahangana n’ibibazo by’umutekano muri Afurika

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Muganga Mubarakh, yatanze ikiganiro cyihariye ku barimu n’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare ry’Ingabo z’Igihugu cya Uganda, cyibanze ku ruhare rw’u Rwanda mu gushakira Afurika ibisubizo by’ibibazo by’umutekano.
Iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2025, kuri iryo shuri riherereye i Kimaka muri Uganda.
Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti: “Guharanira ibisubizo by’Abanyafurika ku bibazo byugarije Afurika: Ingero z’uruhare rw’u Rwanda mu bufatanye ku mugabane wa Afurika.”
Ni ikiganiro cyibanze ku kugaragaza uruhare rw’u Rwanda mu gushakira ibisubizo ibibazo by’umutekano bihangayikishije ibihugu by’inshuti n’abafatanyabikorwa kuri uwo mugabane.
Gen. Mubarak yashimangiye ko ibihugu bya Afurika bifite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo by’umutekano bibibangamiye, binyuze mu gukoresha neza amahirwe y’ubufatanye hagati y’ibihugu (bilateral) ndetse n’ubufatanye busesuye bw’ibihugu byinshi (multilateral).
U Rwanda rumaze imyaka myinshi rugaragaza ubushake n’ubushobozi mu gutanga umusanzu mu bikorwa by’umutekano n’amahoro, birimo kohereza ingabo mu butumwa bwa Loni, ku bufatanye na bimwe mu bihugu bya Afurika, ndetse n’inkunga y’ubuvugizi n’amahugurwa.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zimaze imyaka igera kuri 20 zitanga umusanzu ukomeye mu bikorwa byo kugarura amahoro no kugarura umutekano ku mugabane wa Afurika, binyuze mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ndetse no ku bufatanye n’ibihugu by’inshuti.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu 10 bya mbere ku Isi bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa by’amahoro bya Loni.
Ingabo zarwo zagiye zoherezwa mu bihugu nka Sudani y’Epfo mu butumwa bwa Loni (UNMISS).
RDF ifiteyo ingabo, abapolisi n’abaganga bita ku baturage mu bihe by’intambara n’imvururu zishingiye ku moko.
Muri Sudani (Darfur, UNAMID), u Rwanda rwari rufiteyo ingabo kuva mu 2004 kugeza ubwo ubutumwa bwarangiraga mu 2020.
Mu gihugu cya Santarafurika mu butumwa bwiswe (MINUSCA), RDF ihafite ingabo zifasha mu kurinda abaturage no gushyigikira ibikorwa bya Guverinoma.
Mozambique, na Santarafurika, u Rwanda rufiteyo ingabo zagiyeyo kubera ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Ubufatanye bwa RDF n’ibindi bihugu bya Afurika
U Rwanda rujya kohereza ingabo ku busabe bw’ibindi bihugu byahuye n’ibibazo bikomeye by’umutekano.
Mozambique kuva mu 2021 kugeza ubu, RDF yoherejwe mu ntara ya Cabo Delgado mu bufatanye na Mozambique, aho ifasha ingabo z’icyo gihugu kurwanya iterabwoba ryakozwe n’imitwe yitwaje intwaro.
Repubulika ya Centrafrique (CAR), RDF ifiteyo ingabo zoherejwe ku busabe bwa Leta ya CAR mu rwego rwo kubungabunga umutekano no kurinda inzego za Leta.
Muri ibyo bikorwa kandi ingabo z’u Rwanda, zitanga ubuvuzi n’ubutabazi (Humanitarian Assistance) aho zitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage muri ibi bihugu, harimo kubaga, kuvura indwara z’ibanze no gutanga inkingo.
Zikora kandi ibikorwa byo kubaka ibikorwa remezo, harimo imihanda, ibitaro, amashuri n’ibindi bikorwa bituma abaturage bongera kwizera Leta zabo.
Ni RDF kandi itanga amahugurwa y’ingabo n’abapolisi b’ibindi bihugu, by’umwihariko mu bijyanye no kubungabunga amahoro no guhangana n’iterabwoba.
U Rwanda rutanga uwo musanzu nk’imbaraga zikomoka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho rwiyemeje kutarebera izindi Jenoside n’ibikorwa byibasira abaturage.
