Gen. Mubarakh Muganga ari mu Bugereki mu ruzinduko rw’akazi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen. Mubarakh Muganga, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu gihugu cy’u Bugereki.

Muri uru ruzinduko, Gen. Muganga yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga ry’Ingabo n’Umutekano, rizwi nka DEFEA-25 (Defence Exhibition Athens), rikaba ryabereye i Athene, umurwa mukuru w’u Bugereki.

Yakiriwe na mugenzi we w’u Bugereki, General Dimitrios Choupis, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bugereki, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye bwa gisirikare hagati ya RDF n’ingabo z’u Bugereki.

Ku wa Gatatu, RDF yatangaje ko ibiganiro hagati y’impande zombi byari bigamije guteza imbere ubufatanye mu by’ingabo, harimo guhanahana ubumenyi, amahugurwa n’imikoranire mu bikorwa by’umutekano.

Defence Exhibition Athens 2025, ni imurikabikorwa rikomeye ku rwego rw’u Burayi no ku rwego mpuzamahanga, ryatangiye ku wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi 2025, rigamije kugaragaza ejo hazaza h’ubwirinzi n’umutekano.

Rimaze kumenyekana nk’urubuga rutuma ibihugu, inganda n’impuguke mu by’umutekano n’ingabo ziga ku bikenewe ejo hazaza, DEFEA 2025 iragaragaza ibikoresho bishya bya gisirikare, ikoranabuhanga rigezweho, ibisubizo by’ubwirinzi mu kirere, ku butaka, mu mazi, ku rwego rw’igihugu ndetse n’ibyaha by’ikoranabuhanga.

U Bugereki, bufite umwanya wihariye mu gace ka Mediterane, buhuza u Burayi, Aziya, Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati, bityo, DEFEA 2025 ikaba ari umwanya udasanzwe wo gusangira ubunararibonye, gutangiza ubufatanye no kwiga ku mahirwe ahari muri aka karere.

Ibyihariye kuri DEFEA 2025

Abamurika barenga 1000, baturutse mu bihugu 32, harimo 18 bimurika ibyo bihariye bishingiye kuri gahunda z’imbere mu gihugu.

Iryo murikagurisha ryitabiriwe n’abashyitsi barenga 25 000, barimo ba Minisitiri b’Ingabo, Abagaba b’Ingabo, abahagarariye inganda nini, impuguke mu kugura ibikoresho, ibigo bya Leta n’ibyigenga, ibigo by’ubushakashatsi, za kaminuza, n’abanyamakuru.

Harimo ibiganiro byimbitse, gusinya amasezerano, no guhuza inzego binyuze mu biganiro abacuruzi B2B (Business-to-Business), ibigo by’ubucuruzi na za Guverinoma B2G (Business-to-Government), no guhuza abahagarariye Guverinoma mu bihugu bitandukanye bakira ibyo bigiranaho, G2G (Government-to-Government).

Ingabo z’u Rwanda n’iz’u Bugereki zaganiriye ku bufatanye mu byo gucunga umutekano
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
KWITONDA EMILE says:
Gicurasi 20, 2025 at 11:35 pm

Igitekerezo cyange ndifuzako unyinjiza mungabo zurwanda RDF kubasirikare bato, bikunze wamamagara kuri 0725741054 cyangwa 0795107247 Thank you

KWITONDA EMILE says:
Gicurasi 20, 2025 at 11:35 pm

Igitekerezo cyange ndifuzako unyinjiza mungabo zurwanda RDF kubasirikare bato, bikunze wamamagara kuri 0725741054 cyangwa 0795107247 Thank you

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE