Gen. Kabarebe yasabye urubyiruko kwifashisha bike rufite rukagera kuri byinshi

Gen. James Kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’umutekano yahaye ikiganiro urubyiruko rw’Abakorerabushake ruri mu mahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana, arusaba kumenya gukoresha bikeya rufite, rukagira intego isobanutse izatuma rugera kuri byinshi.
Yibukije ko ababohoye Igihugu bakoresheje ubu buryo kandi butanga intsinzi.
Ni impanuro yahaye urubyiruko rugera kuri 300 rw’abakorerabushake ruhagarariye urundi mu Ntara y’Iburengerazuba, uyu munsi ku wa 20 Nyakanga 2022, arukangurira kwiteza imbere ndetse rugateza imbere n’Igihugu.
Muri aya mahugurwa ku bijyanye no kubaka Igihugu afite insanganyamatsiko igira iti: “Kubaka u Rwanda twifuza”, Gen. James Kabarebe yakanguriye urubyiruko gukunda Igihugu no kugikorera agira ati: “Nta gihugu gishobora gutera imbere bene cyo batagikunda, mugomba gukunda Igihugu cyanyu kugira ngo mugiteze imbere”.
Yakomeje agira ati: “Ababohoye Igihugu bari bafite gukunda Igihugu guhambaye kuko byasabaga no gutanga ubuzima bwabo, ariko byarakozwe kubera kumenya neza impamvu barwaniraga ko ari ukuri”.
Gen. James Kabarebe yabwiye urubyiruko ko ubu urugamba ruhari ari urwo gukomeza kubaka Igihugu. Urugamba rwo kubohora Igihugu rwayobowe na Perezida Paul Kagame rwanajyanye no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.
Ati: “Urugamba rusigaye ni urwo gukomeza kubaka u Rwanda mu iterambere, uruhare rw’urubyiruko ni ingenzi”.
Yongeyeho ati: “Ntacyabuza u Rwanda gutera imbere nk’ibindi bihugu, kuko iby’ibanze byose turabifite, icyo dukomeje kubaka ni imyumvire y’uko bishoboka”.
Abandi batanze impanuro na bo bagarutse kuba urubyiruko rukwiye kurangwa n’ibikorwa byinshi kuruta amagambo no kugira indangagaciro z’ubunyarwanda.
Ubwo yafunguraga aya mahugurwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko urubyiruko rugomba kurangwa no kugira ubwitange n’ubunyangamugayo, gukunda igihugu no guharanira ubusugire bwacyo, guharanira gukora cyane no kunoza umurimo.
Urubyiruko rwibukijwe kandi ko rufite umukoro wo gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside no kwamagana abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bifashishije cyane cyane imbuga nkoranyambaga.