Gatsibo: Ubuyobozi bwasabye abanyeshuri kwitwararika mu biruhuko

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mukamana Marceline, yasabye abanyeshuri kwitwara neza mu gihe cy’ibiruhuko.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kane taliki 14 Nyakanga 2022, mu giterane cyo gusengera abanyeshuri biga muri G.S Bugarura mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gatsibo bitegura ibizamini bya Leta.
Mukamana avuga ko abanyeshuri bazamara mu biruhuko amezi agera muri atatu bityo akibutsa ababyeyi inshingano zo kurera.
Yakomoje ku bana b’abakobwa baterwa zitateganyijwe, asaba kuvuga ‘Oya’.
Yagize ati: “Abana b’abakobwa bagiye mu biruhuko turabibutsa kuvuga ‘Oya’. Abana batwara inda ni ikibazo kiduhangayikishije nk’akarere ka Gatsibo cyane cyane abana b’abakobwa bakuze turabasa kwihagararaho kugira ngo ibiruhuko bizarangire nta kibazo k’inda bagize”.
Gasigwa Innocent wiga muri G.S Bugarura avuga ko yiteguye neza ikizamini cya Leta cyane ko ngo bafite ubuyobozi bw’ishuri bubashyigikiye.
Nyuma yo kuva mu bizamini bya Leta avuga ko azagira uruhare mu kubaka igihugu aharanira kwirinda ibiyobyabwenge.
Ati: “Ndasaba bagenzi banjye batarakizwa kuyoboka inzira yo gukora no kwirinda ibiyobyabwenge kuko umuntu ujya mu biyobyabwenge akenshi aba yananiwe gukora cyane ko ubuzima bwe aba yararangije kwiheba”.
Umunyeshuri witwa Wihogora Ishimwe Leoncie wiga mu mwaka wa Gatandatu mu ishami ry’Amateka, Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG) yabwiye Imvaho Nshya ko mu gihe cy’ibiruhuko bazarangwa no kuvuga oya.
Yagize ati: “Nituramuka dukurikije impanuro twahawe n’ubuyobozi bw’Akarere tukavuga ‘Oya’ ibibazo byo gutwara inda zitateganyijwe ntabwo bizatugeraho”.
Akomeza asaba bagenzi be kwirinda imbogamizi zose zababaho bakanyurwa nuko babayeho. Ati: “Ubundi ahanini usanga inda zitateganyijwe zituruka ku kutanyurwa nuko tubayeho, ugasanga dushaka iby’imirengera birenze twebwe uko turi.
Icya mbere ni ukunyurwa icya kabiri ‘oya’ ikaturanga ikindi ubuzima bwa buri munsi tukagerageza kubahiriza inama tugirwa n’abaturuta”.

Uwera Valentine urimo gusoza umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye avuga ko azakomeza kwirinda abasore bamushuka.
Yagize ati: “Nzitwara neza nirinda ibinshuka cyane ko nk’abakobwa tubona abasore bashaka kudushuka, abo ni ukubirinda tugakomeza amashuri”.
Pasiteri Niyonshuti Theogene yifashishije ijambo ry’Imana yavuze ko nta muntu Imana itahindurira izina, asaba abanyeshuri gukora no guharanira kurinda izina ryabo, no kuba abantu bakomeye.
Ubuyobozi bwa G.S Bugarura bwakomoje ku mitsindire y’ikigo
Murwanashyaka Justin, Umuyobozi wa G.S Bugarura riherereye mu Murenge wa Remera, avuga ko umwaka ushize abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bose babonye dipolome.
Umwaka wa 2020/2021 abanyeshuri babonye buruse ni 5 mu gihe umwaka ushize wa 2021/2022 ababonye buruse ari 8.
Mu kiciro cy’amashuri abanza mu banyeshuri 82, abanyeshuri 67 babonye amabaruwa mu bigo bya Leta. Mu kiciro cy’amashuri abanza, ubuyobozi bwa G.S Bugarura buvuga ko ababonye amabaruwa ari abana 29.
Asobanura ko mu gihe cyashize hari abatarahaga agaciro ibigo by’amashuri biri muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, bakavuga ko bijyaho abana bafite amanota make.
Ati: “Bavugaga ko ibi bigo bijyaho abana badashoboye, ngo turi banyanyazi ariko si ko bimeze kuko turatanga ubumenyi, turatanga uburere. Nk’umwaka ushize twagize umwana w’umukobwa watsinze ku rwego rwo hejuru ahembwa na Imbuto Fondation”.
Yongeraho ko hari abarimu 6 bigishaga muri iki kigo bakoze ibizamini ku mwanya w’umuyobozi w’amashuri ubu bakaba baratsinze, mu gihe umwaka wanjye hari abandi 3 bari batsinze.
Ibyo ni byo byatumye bategura igiterane cyo gushima Imana. G.S Bugarura ni kimwe mu bigo byo mu Karere ka Gatsibo gifite isomero ryiza nkuko Umuyobozi wacyo yabihamirije Imvaho Nshya.
Mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ubuyobozi bw’ikigo cya G.S Bugarura buvuga ko abarimu bafite mudasobwa ndetse na interinete ihoraho.
Ubuyobozi bw’ishuri bukurikirana uko abanyeshuri batsinda hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyo bigakorwa buri cyumweru bidasabye ko umuyobozi yinjira mu ishuri.






