Gatsibo: Ngarama umuhanda wa kaburimbo Rukomo- Nyagatare wabahinduriye imibereho

  • HITIMANA SERVAND
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Abaturage b’i Ngarama mu Karere ka Gatsibo, bishimiye umuhanda Rukomo- Nyagatare wanyujijwe mu mujyi wabo ukaba warabahinduriye ubuzima kubera ko imikorere yarushijeho kuba myiza.

Uretse kuba baravuye mu bwigunge, abo baturage bavuga ko uwo muhanda wa kaburimbo w’ibilometero 73.3 watumye abenshi muri bo biteza imbere ndetse agace batuyemo karagendwa, bava mu bwigunge.

Kuri ubu rero ngo byarahindutse kuko abagenzi bahanyura ku bwinshi, ibyatumye hari ibikorwa by’ubucuruzi byiyongera ndetse abandi babona imirimo ihoraho ikomoka kuri uyu muhanda.

Twahirwa Innocent afite inzu icuruza ibiribwa (alimentation), yagize ati: “Aho tuboneye uyu muhanda byabaye ngombwa ko ntekereza icyo nacuruza kizajya gikenerwa n’abagenzi. Nari mfite udufaranga nakuye mu myaka ndatubika ariko mbona nta mushinga inaha nayashoramo. Nahise njya kuri banki ndaza nkodesha inzu nshyiramo ‘alimentation’ aho nashoye agera ku bihumbi 700.

Uyu munsi yariyongereye ku buryo mfitemo nka miliyoni 3.5 mu myaka 2,5 kandi nabwo ni uko nafunguye n’irindi shami ahandi. Urumva ko nabonye aho nshora duke nari mfite mbona imikorere.”

Umwe mu bakozi ba kampani zitwara abagenzi, Cyubahiro yavuze akazi akora kamuhinduriye imibereho.

Ati: “Nabonye akazi ko gukata amatike no gufasha abagenzi. Ni akazi kanyinjiriza 100 000Frw bya buri kwezi, nabonye nari umushomeri kuko kuva narangiza kwiga nari maze imyaka itatu nta kazi mfite. Kuri njye rero numva ikorwa ry’uyu muhanda aringe ryaje gufasha bitewe n’aho wankuye. Si njye njyenyine kandi kuko dukora turi benshi mu makampani atandukanye akoresha iki cyerekezo cya Kigali Rukomo Ngarama Nyagatare.”

Mu by’ibanze uyu muhanda wabafashije, worohereje abajya n’abava kurangura yaba i Kigali, i Byumba ndetse na Musanze.

Mutungirehe Daria, umwe muri abo baturage, agira ati: “Uyu muhanda watumye turuhuka. Hari abantu twakuriye aha tukavunika mu ngendo aho wasangaga hari nk’imodoka imwe ihaca, ubwo waba ufite urugendo bikagusaba kuba uzi isaha imodoka igendera yagusiga ubwo bikaba birangiye ukazategereza undi munsi.

Kuri ubu byarahindutse ubu isaha washaka kujya i Kigali uragenda ndetse n’uri i Kigali ashobora gukora akazi ke atuje afite icyizere ko aho ashakira gutaha ajya muri gare akabona imodoka imuzana.”

Kuba uyu muhanda waranyujijwe i Ngarama  kandi ngo byatumye abakora ubuhinzi babyungukiramo, kuko batagihendwa bisa n’aho begerejwe amasoko atandukanye.

Rukundo Emmanuel na we agira ati: “Hari imyaka inaha twezaga ikaba ari iyo kurya, wagurisha ugahendwa kuko nta handi wari buyijyane. Nyamara ubu yaba ibishyimbo, ibijumba ibitoki amateke n’ibindi, abaguzi batugeraho bakaduha amafaranga akwiye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Niyonzima Felicien, avuga ko aho uyu muhanda wuzuriye byagaragaje impinduka, ahari n’abatangiye gushyiraho ibikorwa by’ubucuruzi mu nkengero zawo, ku buryo mu bihe biri imbere aka gace kazarushaho gutera imbere.

Ati: “Ubu dufite imodoka z’ubucuruzi zitwara umusaruro ukomoka ku buhinzi ndetse n’abashoramari barubaka ibikorwa by’ubucuruzi hafi y’umuhanda. Ibi byose bizazamura iterambere ry’aka gace cyane cyane ariko iry’umuturage.

Twagiraga ikibazo cy’ingobyi z’abarwayi aho zaheraga mu nzira kubera ubunyereri bikaba byagira ingaruka ku murwayi. Ubu ibyo byaribagiranye kuko mu isaha imwe n’igice iba igejeje umurwayi nka CHUK mu gihe byasabaga masaha nk’atanu.”

Uwo Muyobozi avuga ko ubu hakomeje ubukangurambaga bwo kuvugurura inzu zitakijyanye n’isura ya Ngarama y’uyu munsi kandi ngo imihigo irakomeje.

  • HITIMANA SERVAND
  • Mutarama 23, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE