Gatsibo: Havutse inka ifite imitwe ibiri, amaso n’amatwi ane
Inka y’uwitwa Nyirabazungu Esperance utuye mu Mudugudu wa Gatagara, Akagali ka Mamfu, Umurenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo yabyaye ikimasa gifite imitwe ibiri, amatwi ane, n’amaso ane ikigera ku butaka ihita ipfa.
Amakuru y’iyo inka yemejwe n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Muhura bwavuze ko bwiboneye icyo kimasa cyavukanye imitwe ibiri, buri mutwe ufite amatwi n’amaso yawo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura Nayigizente Gilbert, yabwiye Imvaho Nshya ko nyina y’iyo nka ikiriho ariko byatunguye abaturage kubona inka yahatse nk’izindi zose ibyaye ku nshuro ya gatanu ikabyara ikimasa cy’imitwe ibiri.
Yagize ati: “Twagezeyo turabyibonera nk’ubuyobozi, urumva inka ihatse ikabyara ikimasa cy’imitwe ibiri, ni ikintu kidasanzwe ariko gishobora kubaho.”
Inzobere mu by’ubuzima bw’amatungo zigaragaza ko kuba itungo ryavukana umutwe urenze umwe, (polycephaly) ari ikintu kidakunze kubaho ariko ahanini biterwa n’impinduka mu mikurire urusoro, imirire idahagije, imiti ikoreshwa mu buhinzi n’ubworozi, ndetse n’indwara z’ibyorezo.
Dr. Alaina Macdonald, inzobere mu buzima bw’amatungo,(Veterineri) mu bushakashatsi yise, ‘The Science Behind a Two-Headed Calf’, yagaragaje ko nubwo bidakunze kubaho ariko iryo tungo ridakunze kubaho igihe kirerekire.
Icyakoze ngo ibyo ntibiba ku nka gusa ahubwo bishobora kuba no ku yandi matungo cyangwa, imbwa, injangwe, inyoni n’ibindi.
