Gatsibo: Babwiwe ko kumenya FPR Inkotanyi nta gihombo kirimo

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Gatsibo mu Mirenge ya Remera, Gasange, Ngarama na Gitoki bagize Inteko Rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi hagamijwe kwishimira ibyagezweho baremera imiryango itishoboye ndetse hanarahira abanyamuryango bashya.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu taliki 23 Nyakanga 2022. Mukantwari M. Gorette, umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Umuryango FPR Inkotanyi ku karere ka Gatsibo, avuga ko kumenya FPR Inkotanyi nta gihombo kirimo.
Ati: “Twishimiye cyane ko twakiriye indahiro z’abantu bamwe batari barabashije kurahira, ariko kumenya FPR ntabwo ari igihombo. FPR si ishyaka nk’ayandi, FPR ni Umuryango”.
Ashima ko hari byinshi RPF Inkotanyi yabagejejeho. Yashimiye abateye intambwe idasubira inyuma bakaba bahisemo gufata icyemezo nk’iki nyuma y’imyaka 28 ishize.
Ati: “Ni byiza kubona umuntu nk’uriya muturage arahiye nyuma y’imyaka 28 arebye ibintu byabaye mu Rwanda, aba yahaye agaciro neza ko ibintu agiyemo ari ibintu azi kandi bimufitiye akamaro”.
Musanabera Valentine utuye mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera, yishimira ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabagabiye inka anaboroza amatungo magufi.
Ati: “Ibintu yadukoreye nta muntu wabasha kubidukorera uretse we afatanyije n’Imana”.
Avuga ko aho batuye nta vuriro ry’ingoboka (Poste de Santé) bafite. Akomeza agira ati: “Aho dutuye nta vuriro ry’ingoboka dufite ariko turanaryifuza. Ikindi amazi meza nayo twarayabonye n’amashuri turayafite ariko icyo tubura ni umuriro w’amashanyarazi”.
Mutsindashyaka Francois ikintu ashimira Umuryango FPR Inkotanyi ni uko yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Ikindi nshimira FPR Inkotanyi ni uko imaze guhagarika Jenoside, yaduhaye amazi, amashuri, amavuriro ndetse n’imihanda ikindi kandi dufite umutekano”.

Gahigana Jean Claude utuye mu Kagari ka Bushobora mu Murenge wa Remera avuga ko hari byinshi FPR Inkotanyi yabagejejeho birimo ibikorwa remezo akishimira uko Abanyarwanda babanye.
Akomeza avuga ko nta handi yabonye ubuyobozi bugabira inka abaturage bakongera kunywa amata hakiyongeraho kuba abakuze bagenerwa amasaziro meza.
Yagize ati: “Ni byiza ubona bidufasha kuko umuturage kuba yaba akuze cyangwa n’umwana ukiri mutoya abona ko igihugu kimufiteho iterambere n’umugambi wo kugira ngo atere imbere”.
Kagame Alex, Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera, yabwiye Imvaho Nshya ko muri iyi myaka 28 bishimira ibikorwa byiza Umuryango FPR Inkotanyi bamaze kugeraho nko gufasha abatishoboye.
Bimwe mu byo avuga ko abanyamuryango bishimira, harimo kuba umwaka ushize wa 2021/2022 barashoboye kubakira abatishoboye inzu 8 bakanasana inzu 46 byatwaye asaga miliyoni 20.
Anavuga ko bishimira umuhanda bafite ndetse n’amashuri abanyamuryango bagizemo uruhare bityo abana bakaba badakora ingendo ndende.
Ku kibazo cyagaragajwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, Kagame yavuze ko hari agace ka Kigabiro katarabona amazi meza, akizeza ko k’ubufatanye n’Akarere ka Gatsibo muri iyi ngengo y’imari abaturage bazabona amazi meza.
Akomeza agira ati: “Ubu dufite amavuriro y’ingoboka abiri mu Murenge wa Remera ariko ku bufatanye n’Ikigo Nderabuzima cya Humure tugiye gutangiza ivuriro ry’ingoboka mu Cyerekezo”.
Gatera Theoneste, ashima abanyamuryango ba RFP Inkotanyi bamuremeye bakamugenera amafunguro amara igihe kirekire.
Yagize ati: “Inzu ni icyo uyiririyemo, mpereye ku byo baturemeye amafaranga nzakorera muri iyi minsi nzayizigama nshake agatungo kagufi norora maze niteze imbere”.
Mu Murenge wa Remera harahiye abanyamuryango bashya 90, baremera n’abanyamuryango.
Mu Murenge wa Gasange, Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagabiye inka abanyamuryango batatu.
Umuyobozi w’Umuryango FPR Inkotanyi wa Gasange, yahamirije Imvaho Nshya hari imiryango itatu yubakiwe inzu ndetse igahabwa n’ibiribwa.






Amafoto: Kayitare J. Paul