Gatsibo: Afungiye gutemesha ishoka umugore akaruma n’umugabo we ugutwi

Mwiseneza Ibrahim wo mu Mudugudu wa Mishenyi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo, yatawe muri yombi nyuma yo gutemesha ishoka Uwamahoro Clarisse akanaruma ugutwi k’umugabo we witwa Uzayisenga Jean Paul.
Bivugwa ko Uwamahoro Clarisse n’umugabo we bahuye n’ibyo byago ubwo bari bahuruye baje gutabara umuturanyi wabo watabazaga ko agiye kwibwa n’uyu Mwiseneza w’imyaka 25 y’amavuko.
Abaturanyi b’uwo muryango bavuga ko Mwiseneza yazindutse iya rubika kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Kanama ajya kwiba uwitwa Mukamugenzi Esperance, gusa abaturanyi baratabara ariko uwo musore ntiyanyurwa ahiga ko aza kugaruka kwihimura ku batumye atiba.
Umuyobozi w’Umurenge wa Kabarore Rugaravu Jean Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko ubwo Mwiseneza yari agarutse yahise afata ishoka y’uwari uri kwasa hafi aho agahita ayikubita mu mu mutwe Uwamahoro umugabo we aje gutabara na we amuruma ugutwi hafi yo kuguca.
Yagize ati: “Abaturage bahuruye ashaka kubarwanya gusa baramureka aragenda ariko arababwira ngo araza kubihimuraho. Ubwo yagarutse afata ishoka ayikubita umwe mu bari bahuruye n’umugabo we aje gutabara amuruma ugutwi.”
Rugaravu avuga ko uwakubiswe ishoka ari kuvurirwa ku Bitaro bya Kiziguro mu gihe umugabo we bamupfutse aho yakomeretse naho Mwiseneza akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kabarore.
Avuga ko Mwiseneza yari asanzwe ari umujura ruharwa kandi yagiye afungwa akongera akarekurwa ndetse aherutse kwitwaza umuhoro akajya gutega abaturage ariko nyuma aza gufatwa agezwa imbere y’ubutabera.
Asaba abaturage kwirinda kwihanira kandi bakitabira umurimo aho kwishora mu bujura ndetse bagatangira amakuru ku gihe aho babona ibibazo byahungabanya ituze rya bagenzi babo.
Ati: “Turabasaba gukora aho gutekereza ko batungwa n’ibyo bibye kandi bagatangira amakuru ku gihe.”
maniraguha says:
Kanama 7, 2025 at 3:05 pmubujura bwafashe indi ntera pe¡ uranyumvira bahu afungwe burundu