Gatabazi JMV yashimiye Perezida Kagame wamugize Komiseri muri RDRC 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame wamugize Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC).

Icyemezo cyo gushyira Gatabazi Jean Marie Vianney mu nshingano nshya cyasohotse mu Byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 16 Nyakanga 2025. 

Muri iki gitondo, Gatabazi yashimiye byimazeyo icyizere Perezida Kagame yongeye kumugirira ngo akorere Igihugu. 

Yagize ati: “Mbikuye ku mutima  ndagushimiye Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’icyizere wongeye kungirira cyo gukorera Igihugu cyacu nka Koniseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze ari Abasirikare (RDRC).”

Yakomeje agira ati: “Niyemeje kurushaho kuzuza izo nshingano mu bunyangamugayo no kwiyemeza kwanjye kose, nishingikirije ubuyobozi buhebuje n’icyerekezo kigaragara ukomeje gushyiraho mu nyungu z‘Abanyarwanda bose. Imana iguhe Umugisha iwuhe n’Abanyarwanda bose.”

Kuri wa  10 Ugushyingo 2022, ni bwo Gatabazi wahawe inshingano nshya yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimburwa na Eng. Jean Claude Musabyimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi icyo gihe. 

Yabaye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2018 nyuma y’uko yari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru guhera muri Kanama 2017, akaba mbere yaho yari Umudepite mu gihe cy’imyaka 14.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 17, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE