Gasogi United yirukanye Umutoza Mukuru n’Umunyezamu wayo

Ikipe ya Gasogi United yirukanye Ghyslain Bienvenu Tchiamas wari Umutoza Mukuru wayo n’Umunyezamu wayo Ibrahima Dauda Barelli, nyuma yo kumara imikino umunani yikurikiranya idatsinda.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gutsindwa na Police FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 24 wa Shampiyona wabereye Kuri Kigali Pele Stadium, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Mata 2025.
Uko umukino wagenze
Ikipe ya Police FC ni yo yatangiye umukino isatira abarimo Byiringiro Lague barema uburyo imbere y’izamu gusa kububyaza umusaruro bikaba ikibazo.
Ku munota wa 12, Gasogi United yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku mupira mwiza Danny Ndikumana yabonye ari nyuma y’urubuga rw’amahina ateye rikomeye rinyura ku ruhande rw’izamu gato.
Ku munota wa 30’ Police FC yashoboraga gufungura amazamu ku makosa yari akozwe na bamyugariro, Ani Elijah afata umupira aroba umunyezamu Ibrahima Dauda Bare ateye ishoti
rikurwamo na Nduwayo Alex.
Nyuma y’iminota 3 gusa Chukwuma Odili yafunguye amazamu ku mupira wari uvuye kuri Coup Franc yari itewe na Ishimwe Christian ashyiraho umutwe uruhukira mu nshundura.
Igice cya mbere cyarangiye Police FC itsinze Gasogi United igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Gasogi United yagarukanye imbaraga itangira gusatira izamu rya Police FC ishaka igitego cyo kwishyura ariko ba myugariro bakomeza bakihagararaho.
Ku munota wa 50’Ani Elijah yabonye uburyo bwashoboraga kuvamo igitego cya Kabiri cya Police FC ku mupira yazamukanye acenga myugariro wa Gasogi ateye mu izamu umupira unyura ku ruhande ujya hanze.
Ku munota wa 88’ Police FC yatsinze igitego cya kabiri cyinjijwe Ngabonziza Pacifique ku mupira yateye ari mu rubuga rw’amahina uruhukira mu rushundura.
Umukino warangiye Gasogi United itsinzwe na Poiice FC ibitego 2-0, yuzuza umukino wa gatandatu wikurikiranya nta ntsinzi muri Shampiyona, ikomeza kwishyira ahabi mu rugamba rwo kuguma mu cyiciro cya mbere.
Gasogi United yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 27 irusha amanota atatu Kiyovu Sports ya 14 mbere y’uko ikina na Mukura VS ku wa Gatandatu.
Ikipe ya Polisi y’Igihugu yahise yongera gufata umwanya wa Kane n’amanota 36 nyuma y’iminsi 96 iwutakaje.
Indi mikino y’Umunsi wa 24 wa Shampiyona izakomeza ku wa Gatandatu tariki ya 19 Mata 2025.
AS Kigali izakira Amagaju FC
Musanze FC izakira Vision FC
Mukura VS izakira Kiyovu Sports
Marines FC izakira Gorilla FC
Muhazi United izakira Rayon Sports







