Gasabo: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho ubujura bw’ibikorwa remezo by’amashanyarazi

Sabato Mupenzi w’imyaka 27 yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera akekwaho ubujura no kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 08 Ukwakira 2025 atwaye igare ririho imifuka Ibiri irimo amaburo manini afunga ibyuma byo ku mapironi na transifo akekwaho kwangiza ndetse n’ibikoresho birimo amasupana ndetse n’umuhoro yitwaza.
Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, avuga ko Sabato yafashwe ku bufatanye bw’inzego z’umutekano n’abaturage batanze amakuru.
CIP Gahonzira avuga ukekwaho ubujura yajyaga afungura buro zifunga amapironi mu Mirenge ya Bumbogo, Ndera, na Rusororo mu Karere ka Gasabo.
Yagize ati: “Uyu yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamubonye akora ibyo bikorwa byo kwangiza ibikorwaremezo by’amashanyarazi yafatiwe mu Murenge wa Ndera mu Kagali ka Mukuyu mu Mudugudu wa Kigabiro atwaye ku igare ibyo yaramaze kwiba.
Agifatwa yatangaje ko yaravuye mu Murenge wa Bumbogo abijyanye mu Murenge wa Rusororo.”
Ibikorwa remezo by’amashanyarazi Leta igeza ku baturage bigomba kubungwabunga kuko bigira uruhare rukomeye mu mibereho myiza, n’iterambere by’abaturage.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali ikomeza igira iti: “Abaturage bafite inshingano zo kubifata neza no kwirinda kubyonona kuko iyo babyangije bigira ingaruka ku buzima bwabo no kubadindiza mu iterambere.
Iyo umujura yibye cyangwa akangiza insinga z’amashanyarazi umuriro ukabura mu gice runaka bigira ingaruka zikomeye muri ako gace, zirimo guhagarara kw’ibikorwa bikoresha umuriro, umutekano muke, ariko igikomeye bikanatera igihimbo Leta iba yabihaye abaturage.”
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, avuga ko Polisi y’igihugu itazihanganira umuntu wese wangiza ibikorwa remezo kuko ngo aba ateza igihombo Leta akanabangamira iterambere ry’abaturage.
Ati: “Ibikorwa byo gufata aba bajura birakomeje kugira ngo bafatwe baryozwe ibyo baba bakoze.”
Abaturage barasabwa kubungabunga ibikorwaremezo bahabwa, no gutanga amakuru ku bantu bazi ko babyangiza kugira ngo bafatwe.
Ingingo ya 14 y’amabwiriza Nº DGO/REG/005 yo ku wa 07/07/2022 agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ivuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.
Ucuruza agomba kandi kwandika umwirondoro w’ugurisha ugaragaza amazina; kopi y’indangamuntu, pasiporo, cyangwa icyemezo cy’iyandikwa ry’ubucuruzi; aho atuye; inomero ya telefone na aderesi y’ubutumwa koranabuhanga, iyo ihari.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
