Gasabo: Umugabo n’umugore batawe muri yombi bakekwaho gukora inzoga za Liquor

Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Bumbogo mu Kagali ka Zindiro yataye muri yombi Nzamwita Aimé w’imyaka 38 n’umugore we Nyirarukundo Frotinée bakoraga inzoga za Liquor zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya ko abakekwaho batawe muri yombi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ku wa Kane tariki 31 Nyakanga 2025.
Yavuze ko inzego z’umutekano zagiye mu rugo rwa Nzamwita ziramufata kugira ngo abazwe ibyo akekwaho.
Agira ati: “Umugore yabonye umugabo amaze gufatwa yari ari kumwe n’umwana mu nzu ahita afatisha umuriro Supanet n’uburiri bitangira kwaka agamije kuzimangatanya ibimenyetso, abapolisi batangiye kuzimya umuriro hanitabazwa Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FBR) z’umuriro urazima.”
Akomeza avuga ati: “Mu nzu hasanzwemo amacupa arimo inzoga ya Liquor, amacupa 624, Litiro 20 zari mu kidomoro bakoreshaga bakora izi nzoga, ubwoko bw’inzoga bakoraga mu buryo butemewe bayitaga One Sip Gin.”
Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko inkongi yatumye hari ibyangjrika harimo inzu yangiritse, n’ibintu bifite agaciro ka 2 500 000Frw. Ibyangirikiye mu nzu bifite agaciro ka 5 820 000Frw.
Abafashwe n’inzoga bakoraga bafungiye kuri Station ya Bumbogo ngo bashyikirizwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.
Polisi y’u Rwanda irihanangiriza abantu biha ububasha bwo gukora inzoga zitujuje ubuziranenge bakaziha abaturage ko ari ukuroga abaturage kandi ko batazihanganirwa kuko bangiza ubuzima bw’abaturage.
Abaturage bibutswa gutanga amakuru ku bantu bakora ibinyuranye n’amategeko bagafatwa bagahanwa. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire, avuga ko ibyaha nk’ibi bihanwa n’amategeko cyane ko ngo usanga harimo n’ibyaha byinshi birimo no guhimba ibyangombwa ndetse no kwangiza ubuzima bw’abaturage.
