Gasabo: Babwiwe ko nta suku nke ibaho

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abakozi bakora isuku mu mihanda y’Akarere ka Gasabo by’umwihariko mu Murenge wa Remera, babwiwe ko nta suku nke ibaho ahubwo ko habaho umwanda.

Byagarutsweho na Dr Mpabwanamaguru Merard, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo, muri gahunda z’isuku n’isukura mu Murenge wa Remera, ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu.

Ni gahunda yitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CSP Musinguzi Fabien, ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera n’abayobora kampani zikora isuku muri uyu Murenge.

Dr Mpabwanamaguru yashimiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera bukomeje gukora ubukangurambaga bugamije kurushaho kugira isuku.

Ati “Nta suku nke ibaho. Abahanga bavuga ko isuku ntayibaho ahubwo dukwiriye kubaho twiyumvamo isuku”.

Agaragaza ko aho kuvuga ko hari isuku nke umuntu yavuga ko hari umwanda muke.

Ati “Kutahaba k’umwanda, ni bwo tuvuga ko hari isuku. Aho umuntu ari nta mwanda wagombye kuba uhari.

Kuba hatari umwanda, ni cyo abantu bita isuku”.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko bishimisha kubona abasaga 200 mu Murenge wa Remera bafite akazi mu bijyanye n’isuku.

Ibi ngo bigaragaza ko intego y’Umujyi wa Kigali yo kugira Kigali icyeye kandi itekanye.

CSP Musinguzi Fabien, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yibukije abakora isuku ko umuhanda bakoreramo ugendwamo n’ibinyabiziga bitandukanye.

Ati “Mu gihe uri mu kazi kawe, jya wibuka ko hari ibinyabiziga, ibuka ko hari utwaye adafite uburenganzira bwo gutwara ikinyabiziga cyangwa anabufite ariko yasinze.

Umutekano wawe ni wowe wa mbere wo kuwurinda”.

Yabasabye kwirinda gukora akazi k’isuku ku muhanda hari igice cy’umubiri kiri mu muhanda.

Ati “Ntabwo ari byiza, umuntu ntakwiye kukwibutsa umutekano wawe”.

Umwali Pauline, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, yavuze ko indwara nyinshi zikomoka ku mwanda bityo ko iyo bahuye n’abaturage babashishikariza kugira isuku.

Yasabye abakora isuku gukomeza kuba n’imboni z’isuku kandi na bo ubwabo bakarangwa n’isuku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Rugabirwa Deo, yavuze ko abakozi bakora isuku mu Murenge bagera kuri 285 bafite inshingano zo gutera ibyatsi ku muhanda no kubungabunga ubwatsi.

Yagaragaje ko hari abakozi batinda gukubura imihanda bityo bagasaba ko bajya bazinduka.

Ayinkamiye Marie Collette, uhagarariye abandi bakozi, ashima ko bishyurirwa umushahara ku gihe ariko agasaba ko bakongezwa biturutse ku biciro by’ibiribwa byahenze.

Ibi abihuriyeho na Muhawenimana Henriette wishimira ko bahemberwa ku gihe. Ku rundi ruhande avuga ko badakerwa mu kazi nk’uko byagarutsweho n’ubuyobozi kuko ngo Saa Mbiri haba harimo umubyigano w’imodoka, wagabanuka bakajya mu kazi.

Mu 2024, gahunda z’isuku n’isukura zizaba ziri ku 100%.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 21, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE