Gasabo: Amahugurwa bahawe azabafasha kurandura indwara ziterwa n’imirire mibi

Abagore bagera kuri 20 bamaze ukwezi mu mahugurwa yo gutegura indyo yuzuye, baravuga ko azabafasha kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi.
Imibare y’Ikigo gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), igaragaza ko mu Rwanda 75% by’abana bagwingira bitewe n’uko ababyeyi baba badafite ubumenyi buhagije mu gihe 31% bagwingira biturutse mu ruhererekane rw’imiryango.
Mukandayisenga Sandrine utuye mu Murenge wa Jabana wahuguwe n’Umuryango ‘Easther’s Aid’ yishimira ko yahuguwe ku bijyanye no gutegura indyo yuzuye.
Nyuma yo guhugurwa uko bategura amafunguro, asanga hari itandukaniro n’uko yajyaga ayategura.
Ati: “Itandukaniro ririmo cyane, twize ukuntu bategura indyo yuzuye igizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara kandi twamenye kubitegura.
Namenye uko wateka udakoresheje amavuta menshi, nta n’amazi menshi washyizemo ku buryo wanateka nta mavuta kandi ibiryo bikaryoha.”
Mukandayisenga avuga ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ubushobozi kuko bigishijwe gutegura ibiryo urugo rubona buri munsi.
Ati: “Nta kidasanzwe kuko ushobora guteka ibijumba, akawunga, imboga dodo natwe utazibona kubera ko batwigishije ukuntu babitegura ushobora kuba ufite n’ironji rimwe rigakwira umuryango.”
Liliane Iyukuri we avuga ko mu kwezi kumwe bizemo, bize ibintu byiza byabafasha kurwanya imirire mibi mu bana.
Ati: “Imirire yari yarabaye mibi mu bana, ugasanga abana barwaye indwara zituruka ku mirire mibi.
Hari igihe twatekaga, tukajya wenda nko kwarura ugasanga nyine twasendereje cyane ariko ubungubu turarura ukabona ibiryo birasa neza, biragutera imbaraga zo kubirya.”
Ahamya ko agiye kwigisha bagenzi be uko bategura indyo yuzuye bityo imirire mibi icike.
Pricille Mugorewera ahamya ko amasomo bahawe yabafashije cyane by’umwihariko kuri we akaba yaramufashije kwizigamira.
Agira ati: “Najyaga nkoresha amavuta menshi mu guteka nzi ko ari yo aryoshya ibiryo nyuma ndaza baraduhugura.
Nsigaye nteka amavuta makeya kandi n’ubundi bikaryoha ntangije n’ubuzima bw’umuryango.”
Avuga ko indyo yuzuye yumvaga kuyitegura ari ibintu bisaba ubushobozi bwinshi.
Ati: “Ntabwo bisaba ubushobozi bwinshi cyane ko twumvaga ko guteka indyo yuzuye ari iby’abantu bari ku rwego rwo hejuru.
Wumvaga kugura amagi ukumva ni ibintu biri hejuru, ukumva ko indyo yuzuye ari inyama ariko batwigishije ko indagara ziboneka ku mafaranga makeya ndetse na dodo kandi batwigisha kuziterera.”
Wibabara Justin, umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Jabana yabwiye Imvaho Nshya ko mu ibarura bakoze muri uyu Murenge basanze hari abana 20 bari mu mirire mibi.
Bakibona abo bana, bihutiye gutegura igikoni cy’Umudugudu ku bufatanye n’abaturage batuye aho hantu.
Agira ati: “Twafashe ba bana tubategurira igikoni cy’Umudugudu cy’iminsi 12.
Ibyo ni ibintu byabaye, aho umwana abyuka, umubyeyi we akamutunganya akamuzana kuri iyo site twateguye agahabwa ya ndyo yuzuye ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima.
Twagiye kurangiza iminsi 12, abana Batanu muri 20 bamaze kuvamo mu gihe Batatu bari mu mutuku.”
Wibabara avuga ko iyo umubyeyi atangiye gufata indyo yuzuye atwite, umwana agahabwa indyo yuzuye ari kimwe mu bintu by’ingenzi birandura imirire mibi.
Akomeza agira ati: “Iyo ababyeyi bacu basobanuriwe buryo ki bategura indyo yuzuye, iteguranywe isuku, bano bakeya baba babihuguwe ku bufatanye n’ubuyobozi bidufasha kujya guhugura n’abandi, ku buryo abaturage bose bo mu Murenge wa Jabana bazaba bamaze gusobanukirwa uko bategura indyo yuzuye, tukarandura burundu indwara ziterwa n’imirire mibi.”
Clare Effiong, Umuyobozi wa Esther’s Aid, avuga ko umuhango wo kurangiza amahugurwa wahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite umwuga wo guteka (International Chef’s Day), agaragaza akamaro ko kwigisha ibijyanye n’ibiryo.
Effiong yavuze ko Umuryango Esther’s Aid yatangiye amahugurwa kuva muri Werurwe, kandi imaze guhugura abantu barenga 100.
Abatetsi bo muri Hotel Marriott na Four Points bahaye amahugurwa abagore bagera kuri 20 ku bijyanye no gutegura imirire iboneye.
Adil Shaik, Umuyobozi w’abatetsi muri Hotel Marriott, asobanura ko ubufatanye bwabo bwari igikorwa cyatekerejweho neza.
Aymen Ben, Umuyobozi w’abatetsi muri Four Points by Sheraton Kigali, yemeje ko hoteri yabo yiyemeje guteza imbere uburezi.
Agira ati: “Twishimiye kuba turi kumwe namwe hano kugira ngo twigishe urubyiruko ruri kuzamuka iby’ibiribwa n’iby’igikoni, kandi twizeye ko tuzakomeza gukora ibi neza kandi kenshi.”
Gahunda ya Guverinoma y’imyaka itanu (2024-2029), iteganya ko hazaba impinduka ku buzima bw’Abanyarwanda n’Igihugu, harimo no kuba imirire myiza mu bana bato izaba yarateye imbere kugira ngo bakure neza.
Ibikorwa by’ingenzi bizakorwa harimo no kugabanya igipimo cy’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu, kikava kuri 33% mu mwaka wa 2024 kikagera munsi ya 15% mu mwaka wa 2029.






