Gasabo: Abagabo Batatu bafashwe bakekwaho guteka kanyanga

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, Polisi yo mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, yafatiye mu cyuho abagabo 3 bari batetse kanyanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru y’itabwa muri yombi ry’aba bagabo bafatiwe mu Murenge wa Gikomero mu Kagari ka Murambi mu Mudugudu wa Rugarama.
Mu butumwa bugufi yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Polisi yafatiye mu cyuho abagabo 3 batetse kanyanga, bahishije Litiro 18 za kanyanga. Banafatanywe ibikoresho bifashisha mu guteka iyo kanyanga.”
Mu batawe muri yombi, Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko harimo Hakizimana Christophe w’imyaka 22 ari na we nyir’urugo, Dufitumukiza Jacques w’imyaka 19 na Niyonsenga Bosco w’imyaka 22.
CIP Gahonzire, Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, yavuze ko abakekwaho guteka kanyanga, bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, cyane ko bivugwa ko bari basanzwe bateka kanyanga.
Yavuze ko tariki 03 Nyakanga 2025 nabwo batetse kanyanga, inzego z’umutekano zigiye kubafata baratoroka nabwo ngo mu rugo rwa Hakizimana hafatirwa Litiro 10.
Abafashwe na kanyanga bafatanywe ndetse n’ibikoresho bakoreshaga, bafungiye kuri Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye bajyanwe mu bugenzacyaha.
Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga na Bumbogo, ari hamwe mu hantu hakunze kuvugwa abaturage bateka kanyanga n’ibindi biyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuzirange.
Polisi y’u Rwanda iburira abaturage cyane cyane abatuye muri iyo Mirenge kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye.
Ati: “Ibiyobyabwenge mu Rwanda ntibyihanganirwa kuko hari n’itegeko rihana ababyishoramo, ibihano bikomeye birimo n’igifungo.
Abaturage bumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge baribeshya, kuko ntabwo byabahira, nta muntu wakijijwe n’ibiyobyabwenge, nibashake indi mishanga yo gukora irahari.”

Itangishaka Emmanuel says:
Nyakanga 9, 2025 at 11:16 pmMuraho neza ibiyobya bwenge rwose bihagurukirwe byumwihariko mumurenge wa Gikomero na Rusororo doreko binahana imbibikanyanga irakabije urubyuruko rwarashize pe ntaterambere uyu murenge uzigera ugeraho hakiri ibiyobya bwenge abajura ni benshi bituruka kubiyobya bwenge guta inshuti kwabana nibindi nukuri ni umurenge uri mumujyi wa Kigali ariko iyo uhageze usanga wagirango ni muntara namwe abanyamakuru muge muhagera murebe ibihabera pe murakoze
Hitimana alphonse says:
Nyakanga 10, 2025 at 4:31 pmMwiriwe neza nzego bireba tubafatiye iryiburyo rwose muri icyo gikorwa cyo gufata ndetse no gukomeza gushakisha abandi kuko si abo bonyine bateka kanyanga urubyiruko rwurwanda rurimo kwishora mubikorwa bigayitse