Gakenke: Hatangiye kubakwa ibiraro 10 bizatwara miliyari 1.2 Frw

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image
Ikiraro cya Nyakaruru kizaba cyubatswe ku buryo kizaba kiri mu kirere

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke bwatangaje ko muri uyu mwaka wa 2025/2026 bwatangiye umushinga wo kubaka ibiraro byitezweho kuzura bitwaye miliyari 1 na miliyoni zisaga 235 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umushinga ugamije kurushaho korohereza abaturage b’Akarere ka Gakenke kiganjemo imisozi n’ibikombe guhahirana nta nkomyi.

Muri ibyo biraro byatangiye kubakwa harimo icya Nyakaruru kirimo kubakwa mu buryo kizaba kiri mu kirere cyambukiranya imnkengero ebyiri z’umugezi.

Icyo kiraro cyari gisanzwe cyubakishijwe ibiti ariko giteje impungenge abaturage bavugaga ko cyashoboraga no kubateza impanuka.   

Abo baturage bavuga ko yabangamiraga cyane abana n’abageze mu za bukuru kubera ko cyari cyarangiritse, bikabateza guhora bibaza uko bazakizwa uwo mugogoro cyane ko hari n’abagabo babiri bari bamaze kuhavunikira.

Bwanakweri Jean, umwe muri abo baturage, yavuze ko akenshi cyatezaga ingorane mu bihe by’imvura.

Ati: “Twahoranga ubwoba buri gihe kubera ikiraro cya Nyakaruru. Iyo imvura yagwa, amazi yuzuye, kandi hari abavunitse bakomeye kubera kunyerera ku kiraro. Ubu rero ubwo kigiye kubakwa tuzabona uko tujyana umusaruro wacu ku isoko, ndetse umuntu ajye ajya mu bukwe bwa mugenzi we atahire igihe ashakiye ku nta mpungenge zo gutwara n’amazi.”

Habimana Emmanuel, na we yagize ati: “Iyo abana bavaga mu rugo bagiye ku ishuri twasigaranaga ubwoba ko bataza gutaha kubera ko iyo imvura yagwaga imbaho zaranyereraga ku buryo hari ubwo bamwe bagwamo. Twari twarafashe ingamba z’uko mu bihe byo gutaha haza umubyeyi mugenzi wacu akambutsa abana.”

Sebazungu Joseph w’imyaka 68, avuga ko abageze mu za bukuru bagorwaga cyane no kwambuka iki kiraro bigatuma bahanyura barandaswe, ubuze umufasha agahera hakurya.

Yagize ati: “Kugenda kuri kiriya kiraro cy’imbabari zinyeganyega cyangwa zitibatiba byari ikibazo gikomeye kuri njye. Nahoranaga ubwoba bwinshi bwo kugwa, kandi buri gihe nari ndwaye isusumira kwambuka ikiraro nka kiriya byarangoraga.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Niyonsenga Aimé François, ashimangira ko bakomeje gushyira imbaraga mu koroshya ubuhahirane bw’abaturage, bikaba bizanoroshya ishoramari mu bice bitandukanye by’Akarere.

Yagize ati : “Muri uyu mwaka wa 2025 kugeza mu 2026, mu Karere ka Gakenke hateganyijwe kubakwa ibiraro 10 bizatwara amafaranga angana na 1235.389.622 Frw. Akarere kazatanga 484.155.846 Frw, mu gihe umuryango w’Abanyamerika witwa Bridge of Prosperity (B2P) uzatanga 741.233.776 Frw.”

Meya Niyonsemnga akomeza asaba abaturage kuzafata neza ibiraro batangiye kubakirwa kugira ngo bizarusheho kubagirira akamaro mu gihe kirambye.

Ikiraro cya Nyakaruru cyari giteje impungenge n’umutekano muke
Imirimo yo kubaka ibiraro 10 mu Karere ka Gakenke yatangiye, uyu mwaka ukazasiga byuzuye
  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Ukwakira 8, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE