Gakenke: Barizihiza Kwibohora31 bataha ibiro by’Akagari bya miliyoni 20 Frw

Abaturage bo mu Kagari ka Rukore, Umurenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, barishimira ko bagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 31 yo Kwibohora bataha inyubako nshya y’ibiro by’Akagari ijyanye n’Igihe yuzuye itwaye miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda.
Bavuga ko ibiro bishaje na byo byabaga mu nyubako y’ishuri yari nto cyane bagahabwa serivisi babyigana, rimwe na rimwe bagataha batabonye ibyo bashakaga.
Hari n’igihe imvura yabanyagiriraga ku mirongo bitewe n’uko aho bahererwaga serivisi hatari hafite ibisabwa.
Nsengiyumva André, umwe mu baturage bo muri Rukore, yagize ati: “Tukiri mu biro bishaje by’Akagari twarakoraga cyane, kuko serivisi twazihabwaga mu mfundanwa. Ubu ariko dukorera ahantu hasobanutse, hari isuku, ibikoresho bihagije, ndetse no kwisanzura. Twishimiye ko twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 dufite ibiro bijyanye n’igihe.”
Yongeraho ko mbere kubona ibiro bishya byabateraga byabateraga ipfunwe cyane, bagendeye ku buryo inyubako zari ziteye harimo no gusaza kwazo.
Yagize ati: “Hari isuku nke, amabati yaratobotse, intebe zarashaje, inzugi zarashaje. Nyamara ubuyobozi bwadusabaga gukorera ahantu hafite isuku, kandi bo bakorera ahatari hasobanutse. Ni ibintu bitadufashaga kuko nta ngero nziza twakuraga ku Kagari zatuma umuturage agira impinduka mu iterambere.”
Mukamana Adele na we avuga ko ibyari ibiro by’Akagari, byakoreraga mu nyubako y’ishuri, ibintu byabangamiraga abaturage n’abanyeshuri.
Yagize ati: “Iyo abanyeshuri babaga barimo gukina, biga se byivangaga n’abaturage baje gushaka serivisi. Hari ubwo abaturage batinyaga no gutanga ibibazo byabo kubera abanyeshuri babumvirizaga. Byari nko kubangamira uburenganzira bwacu.”
Avuga ko hari n’ibikorwa by’imyidagaduro bitahakorerwaga kubera aho byabaga bikorerwa byabangamiraga serivisi z’uburezi.
Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemeza ko ibiro bishya byubatswe bigamije kunoza imitangire ya serivisi.
Yagize ati: “Ni byo koko, abaturage ba Rukore bahabwaga serivisi mu nyubako za TSS Rukore. Ibyo byatumaga habaho kubangamira abanyeshuri n’abaturage. Tumaze kubaka ibiro bishya bigera kuri 4 mu ngengengo y’imari y’umwaka ushize, ibiro byo mu tugari 17 bimaze kuvugururwa. Turabitaha ku wa 4 Nyakanga 2025, ku munsi wo Kwibohora.”
Yasabye abaturage gukomeza kwizihiza Kwibohora binyujijwe no kwibohora ubukene, umwanda no gukumira icyo ari cyo cyose cyagarura amacakubiri mu banyarwanda.
Aboneraho no gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame, udahwema gushyira imbere imibereho myiza y’umuturage.
