Gahunda ya Timbuktoo yabaye impamo mu Rwanda n’Afurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimiye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP) gutangiza gahunda ya Timbuktoo ibonwa nk’umusingi wo kuzahura impano z’urubyiruko rw’Afurika rukaba umusemburo w’impinduka zikenewe ku mugabane.
Perezida Kagame yabikomojeho ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, ubwo yaganirizaga urubyiruko rwitabiriye Inama ya Youth Connekt Afrika ahatangirijwe icyiciro cya mbere cy’urubyiruko ruhatana mu bijyanye no gushanga udushya mu ikoranabuhanga ritanga ibisubizo mu rwego rw’ubuzima.
Perezida Kagame yagize ati: “Ndashimira UNDP n’abandi bafatanyabikorwa mwatumye [Timbuktoo] ishoboka; nk’uko mwabivuze ntibikiri inzozi cyangwa igitekerezo ahubwo birahari kandi birakora. Bityo dukwiye kongeramo imbaraga, ubushobozi, ibitekerezo tukayizamura aho dushaka kuyigeza maze igatanga igisobanuro kuri ibyo byose ishingiyeho.”
Mu kwezi k’Ugushyingo 2023, urubyiruko rwahanze udushya dushyingiye ku ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo sosiyete ihangane na byo rwahuriye mu marushanwa yasize imishinga 18 mu yahatanye ihembwe, maze umunani muri yo ihabwa buri umwe miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe isigaye yindi yahawe amafaranga ari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni imwe.
Ni mu mushinga UniPod ukubiye muri gahunda ya Timbuktoo yashyizweho UNDP nk’ikigega gikusanya miliyari imwe y’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga tiriyali 1.3, agashorwa mu gutera inkunga ibigo bya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bahanga udushya.
Ni gahunda igamije guhanga no gushyigikira ibigo bishya birenga 1000, guhindura imibereho y’abaturage barenga miliyoni 10 no kwinjiza nibura miliyari 10 z’amadolari y’Amerika ku mugabane w’Afurika mu myaka 10 iri imbere.
Iyi gahunda yateguriwe icyicaro gikuru mu Rwanda, ndetse mu mwaka ushize rwanatanze rwiyemeje gutanga miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 3.8 z’amafaranga y’u Rwanda, muri iki iyi gahunda nyafurika igamije gusyigikira guhanga ibishya.
Guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru, urubyiruko rw’abanyempano rugera ku 10 rwatoranyijwe mu bandi basabye guhatana 164, aho mbere yo kwitabira Inama ya Youth Connekt Africa babanje mu mwiherero ugamije kubongerera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga rigezweho mu rwego rwo guhanga ibishya.
Urwo rubyiruko rwahuriye i Kigali rwaturutse mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Burkina Faso, Zambia, Liberia, Guinea Bisau, Lesotho, Benin, Malawi n’u Rwanda.
Intego nyamukuru yo guhurira hamwe ni ugukomeza gutyaza ubwenge n’ubuhanga bugamije kurushaho kunoza ibyo bakora mu guhanga udushya bifashishije ikoranabuhanga.
Mbere yo kwitabira umwiherero, urwo rubyiruko rwabanje guhanga ibihangano bitandukanye birimo imikufi, ibikoresho by’imirimbo yo mu rugo, ibikoresho byo mu nzu n’ibindi.
Byagaragaye ko uko 10 bose bari bahuriye ku kibazo cyo gukoresha intoki mu byo bakora, bikaba bigira ingaruka mu kuba bashobora gutanga umusaruro umwe mu gihe kirekire kandi bakaba batanashobora guhaza isoko ku gihe banabahereza ibicuruzwa bifite ireme ringana.
Ubuyobozi bwa UNDP bushimangira ko icyo atari ikibazo rusange ku mugabane w’Afurika, ariko binyuze muri gahunda ya Timbuktoo urwo rubyiruko rwatangiye guhugurwa ku ikoranabuhanga ry’imashini zifashisha mudasobwa (CNC) mu guhanga ibihangano binyuranye.
Ibihangano uru rubyiruko rwahanze byamuritswe mu Nama Nyafurika ya Youth Connekt, aho umushinga wa UniPod watangiranye n’icyiciro cy’urubyiruko rwa mbere mu Rwanda.
Biteganywa ko amasomo yigiwe muri iyi nama yateraniye i Kigali azafasha mu kurushaho guhanga imishinga mishya y’ibihangano bizajya bimurikwa ku rwego mpuzamahanga binyuze kuri murandasi, bigahindura ubuzima bw’abanyempano ku mugabane.
Prosper Muganza, umwe mu bitabiriye umwiherero akaba ari we washinze Ikigo African Queen, yavuze ko yanyuzwe no kwiga gukoresha imashini ikoresha mudasobwa mu guhanga udushya.
Yakomeje agira ati: “Nanone kandi nashimishijwe no gusangira n’abandi imico inyuranye. Kubana n’abantu baturutse mu bice binyuranye, abo dusangira ururimi rwo guhanga udushya bimfasha kubigiraho, uko baca amafaranga ku bihangano byabo n’ibindi.”
Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’Afurika kubyaza umusaruro umutungo w’urusobe rw’ibyo batandukaniyeho Abanyafurika no kuba abakiri bato ari bo benshi kurusha uko bimeze ku yindi migabane.
Ati: “Kubera iki tutakoresha ibyo byose tubona nk’amahirwe, ntabwo dushobora gukomeza kuvuga amahirwe imyaka mirongo, cyangwa ibinyejana. Ubwo twinjiraga muri iki kinyejana, baravugaga bati iki ni ikinyejana cy’Abanyafurika. None se ikitari icyacu ni ikihe?
N’ibindi binyejana byari ibyacu ahubwo biducaho, ariko iki ntabwo cyo kizatuvaho kandi ni muri iki cyumba n’ibindi byumba birimo abanyempano b’Afurika, ariko reka tubihindure impamo nk’uko na Timbuktoo yabaye impamo.”
Fatmata Lovetta Sesay, Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, yavuze ko gushyigikira udushya tw’urubyiruko ari ukwigirira neza kuko ari ugutegurira ibisekuru by’ahazaza kuzishimira intsinzi no kubaka ibirenze.































