Amakipe yo mu Rwanda yagenewe nkuganire muri Shampiyona izakinwa n’ayo muri Sudani
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf, yatangaje ko amakipe yo mu Rwanda azahabwa nkunganire ya miliyoni 4,5 Frw kubera imikino itandatu iziyongeraho kubera imikino amakipe atatu yo muri Sudani.
Ku wa 24 Ukwakira ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko ryemereye amakipe ya Al-Merrikh, Al Hilal SC Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani gukina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino kubera ibibazo by’umutekano biri Sudani kuva mu 2023.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025, Umuyobozi wa Rwanda Premier League Mudaheranwa Yussuf, yahamije ko amakipe yo mu Rwanda azahabwa nkuganire kubera imikino yiyongereye.
Ati: “Buri kipe yo mu Rwanda izakina imikino itandatu y’inyongera. Kubera izo mpamvu hagenwe ko buri imwe izahabwa miliyoni 4,5 Frw mbere yo gutangira gukina n’aya makipe.”
Yakomeje asobanura uko Shampiyona y’u Rwanda izakinwa mu gihe amakipe ayigize ari 19.
Ati: “Kuba amakipe ari igiharwe si ikibazo. Mu mikino ibanza, bazakina [amakipe yo muri Sudani] nk’abakina ibirarane ariko mu yo kwishyura ingengabihe izapangwa ku buryo hari ikipe izajya iruhuka buri munsi [wa shampiyona].”
Ku bijyanye n’ibihembo bihabwa amakipe umunani yitwaye neza muri Shampiyoba, Chairman wa Rwanda Premier League yavuze ko aya makipe yo muri Sudani nta n’imwe izahabwa amafaranga.
Ati: “Nabakuriye inzira ku murima. Icyo bagomba kubona ni irushanwa ariko nibigera ku bihembo twapangiye amakipe 16 yo mu Rwanda gusa. Ntidushobora kubihindura.”
Chairman wa Rwanda Premier League yavuze kandi ko aya makipe na yo azubahiriza itegeko ry’abanyamahanga umunani bemewe muri Shampiyona.
Ati: “Abakinnyi b’abanyasudani bazabarwa nk’abenegihugu, abatari abenegihugu cyabo bazafatwa nk’abanyamahanga.
Itegeko ry’umubare ntarengwa w’abanyamahanga 8 muri Rwanda Premier League na bo rirabareba kandi bazarikurikiza.”
Biteganyijwe ko aya makipe azagera mu Rwanda mu mpera z’iki cyumweru nyuma yo guhabwa uburenganzira n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika.
