Umuyobozi wa UNHCR yasuye impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe muri Nkamira

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Kanama 2025, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yasuye Inkambi y’Agateganyo ya Nkamira mu Karere ka Rubavu icumbikiye impunzi z’Abanyekongo 3 196.
Filippo Grandi uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho yiyemeje umusanzu wa UNHCR mu rugendo rwo gukemura ibibazo birebana n’impunzi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Nyuma yo guhura na Perezida Kagame bakagirana ibiganiro yashimangiye ko byari byiza cyane, byibanze kuri Politiki z’u Rwanda zirebana n’impunzi zitagize uwo ziheza kandi zibategurira ahazaza, Filippo Grandi yashimangiye ko banagarutse ku masezerano y’amahoro ya Washington.
Ayo masezerano agamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’Ibiyaga Bigari byateje ubuhunzi bumaze imyaka ikabakaba 30, aho u Rwanda rucumbikikiye Abanyekongo basaga 130 000.
Izo mpunzi zageze mu Rwanda mu bihe bitandukanye zihunga ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ku rundi ruhande, nubwo u Rwanda rwafunguriye amarembo magari Abanyarwanda bari mu buhungiro ndetse na sitati y’ubuhunzi igakurwaho, hari bamwe mu baturage bafashwe bugwate n’umutwe wa FDLR umaze imyaka 25 uteza umutekano muke mu Karere.
Muri iki cyumweru hari abasaga 500 muri bo u Rwanda rwakiriye, mu gihe UNHCR ivuga ko bari mu basaga 2 500 bayishyikirije muri Congo bakaba bose bafite ubushake bwo gutahuka mu Rwanda.
Ati: “Gukemura ibibazo bijyanye n’impunzi zo muri RDC bo mu Rwanda ni amwe mu mahiwe yaremwe n’amasezerano ya Washington (yasinywe ku wa 27 Kamena hagati y’u Rwanda na RDC). UNHCR yiteguye gutanga umusanzu wayo mu korohereza impunzi gutahuka.”
Kuva ku wa 27 Kanama Filippo Grandi ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ndetse yahuye n’abandi bayobozi barimo na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira.
Filippo Grandi kandi yanagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka, ACP Lynder Nkuranga n’abandi.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X ku wa 25 Kanama 2025, Grandi yatangaje ko ari mu nzira ajya gusura u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo by’impunzi kandi ko yizeye ko gahunda za politiki zikomeje zizahagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abasivili ndetse n’ubuhunzi.

