FIBA AfroCan 2023: Ikipe yu Rwanda yatsinze Angola ikomeza muri ½

Imikino ya ¼
Kenya 46-55 Maroc
RDC 74-72 Nigeria
Tunisia 66-69 Côte d’Ivoire
Angola 63-73 Rwanda
Taliki 14-07-2023
Imikino yo guhatanira imyanya (5-8)
Kenya-Nigeria (11h00)
Angola-Tunisia (13h30)
Imikino ya ½
Maroc-RDC (16h00)
Rwanda-Côte d’Ivoire (19h00)
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda ikipe y’igihugu ya Angola muri ¼ cy’irangiza muri FIBA AfroCan 2023 ihita ikomeza muri ½ aho igomba guhura n’ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire.
Ku wa Kane taliki 13 Nyakanga 2023 ni bwo habaye imikino ya ¼ cy’irangiza. Ikipe y’u Rwanda yatsinze Angola yari imbere y’abafana bayo amanota 73 kuri 63.
Ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda uduce tubiri tw’umukino, amanota 23 kuri 19 na 15 kuri 13. Agace ka 3, Angola yatsinze u Rwanda amanota 21 kuri 13 naho agace ka nyuma, ikipe y’u Rwanda itsinda amanota 22 ku 10 birangira yegunye intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 10 (73-63).
Umukinnyi w’u Rwanda, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ni we witwaye neza aho yatsinze amanota 22, agarura imipira 9 itageze mu nkangara “Rebounds” anatanga imipira 3 yavuyemo amanota.
Indi mikino ya ¼ yabaye, ikipe ya Kenya yatsinzwe na Maroc amanota 55 kuri 46, ikipe ya RDC itsinda Nigeria amanota 74 kuri 72 naho Côte d’Ivoire itsinda Tunisia amanota 69 kuri 66.
Gahunda y’imikino ya ½
Kuri uyu wa Gatanu taliki 14 Nyakanga 2023 ni bwo hakinwa imikino ya ½ cy’irangiza.
Ikipe ya Maroc irakina na RDC saa kumi (16h00) ku isaha yo mu Rwanda naho ikipe y’u Rwanda ikine na Côte d’Ivoire guhera saa moya ku isaha yo mu Rwanda.
Abifuza gukurikirana uyu mukino w’ikipe y’u Rwanda banyura hano : https://www.youtube.com/watch?v=OHF9cl8EM-I&list=PLCXERy73Oiz9X13sL7Ps7ThYsKl1DJlRf&index=6 .
Mbere y’iyi mikino ya ½ hateganyijwe imikino yo guhatanira imyanya (5-8) ikaba ihuza amakipe yasezerewe muri ¼ cy’irangiza. Ikipe ya Kenya irakina na Nigeria saa tanu (11) naho ikipe ya Angola ikine na Tunisia saa saba n’igice (13h30).





