EXPO 2025: Imyanya yo kumurika 480 irimo iy’abanyamahanga 136 yarafashwe

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rwatangaje ko imyanya (Stands) 480 yari iteganyijwe ku bacuruzi bitabira Imurikagurisha Mpuzamahanga (EXPO 2025), yafashwe irimo iy’abacuruzi b’Abanyamahanga 136.
Ni EXPO 2025 igiye kuba nshuro ya 28, aho bitaganyijwe ko izatangira ku wa 29 Nyakanga ikazasozwa tariki ya 17 Kanama 2025, aho izitabirwa n’abacuruzi bo mu bihugu bitandukanye n’Abanyarwanda.
Expo 2025 iteganyijwe kwakira abantu barenga 25,000 buri munsi, aho izitabirwa n’ibihugu 30 ndetse n’abamurika babarirwa hagati ya 450–500 baturuka mu byiciro bitandukanye by’ubucuruzi, bikayigira imwe mu imurikagurisha rinini kurusha ayandi mu Karere.
Imurikagurisha ry’uyu mwaka rizitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi na serivisi zitandukanye, ibikora ubucuruzi burimo Itumanaho n’ikoranabuhanga, Ibigo bya Leta, ubwubatsi, ubuhinzi, ibikoresho by’ikoranabuhanga, Ibikomoka kuri peteroli, imashini zitandukanye, imyenda, ubukerarugendo, ubugeni n’ubukorikori, ibikoresho byo mu nzu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, amabanki, ibiribwa n’ibinyobwa n’ibindi byinshi.
Umuvugizi wa PSF Hunde Walter yagize ati: “Mu myanya dufite 480 z’abashaka kumurika mu imurikagurisha yose yaruzuye, dufitemo imyaka 136 y’abanyamahanga yose yaruzuye, tukagira indi myaka y’ibigo nyarwanda byaba ibinini n’ibiciriritse.”
Nkuko bisanzwe, muri EXPO 2025 ibigo binini byagenewe ahabyo hihariye n’ibito bigenerwa ahihariye mu rwego rwo kugira ngo bamurike ibyo bakora bisanzuye.
Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwafashije ibigo bito 50 kumurika ibyo bikora, na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifasha abandi 50.
Ati: “Igishya burya burya mutajya mumenya ni uko hari abacuruzi bato Leta ijya ishyigikira, n’abacuruzi b’urubyiruko Inama y’Urubyiruko iherekeza ikaza ifata imyanya yabo ibafasha kugaragaza ibyo bakora.”
Imurikagurisha rimaze guteza imbere abacuruzi benshi
Hunde yabwiye itangazamakuru ko mu gihe umucuruzi azanye ibicuruzwa muri EXPO ari mushya ubyakiriye cyangwa umusuye ashobora kumugira inama kandi bigatuma yiyungura ubumenyi mu gukuza ubucuruzi bwe.
Ati: “Hari igihe aza afite agaca, akabona umwanya wo ku kereka abantu benshi icyarimwe. Ni umwanya mwiza wo kugaragaza ubucuruzi n’ibicuruzwa bishya.”
Mu minsi y’akazi PSF itangaza ko yabaruye isanga EXPO yitabirwa n’abantu bari hagati y’ibihumbi 8 na 10.
Ati: “Mu mpera z’icyumweru (Weekend) hari igihe tubona ibihumbi 15, bikazamuka bikagera kuri 20 n’ubwo tubona ibihumbi 40. Ni abantu bakwizanira ku isoko wowe aho uri, wowe aho ukorera badashobora kuhaza.”
PSF yizera ko muri abo bantu bose nibura ibihumbi 3 banyura ku cyicaro (stand) cy’umucuruzi umwe, mu gihe umucuruzi ashobora kumara umunsi wose yakiriye abantu bake kuri abo.
Abamurika n’abazitabira bakanguriwe kwitegura bihagije.
Umuvugizi w’Urugaga rw’Abibikorera, Hunde Walter yashimangiye ko bamaze kwitegura bafatanyije n’ibindi bigo birimo ibya Leta n’ibyabikorera.
Yashishikarije abacuruzi kwitegura kuza kumurika ibyo bakora kandi bakamurika ibirimo udushya dutuma abaza muri iryo murikagurisha babagurira.
Ku ruhande rw’abashaka kwitabira imurikagurisha yabakanguriye kubyitegura ku buryo bazaza biteguye kureba ibicuruzwa bimurikwa kandi bakabigura ku bwinshi.
Ati: “Wowe munyarwanda uzaza kumurika twizere ko witeguye bihagije kandi ugategura ku bwinshi ibyo uzaza kumurika n’ubwiza bwabyo, kuko akeza karigura.”
Yavuze ko igishya kizaba kiri mu imurikagurisha harimo ko hatangirwa serivisi z’ibyangombwa by’ubutaka, aho abashinzwe kuzitanga bazaba bari muri EXPO 2025.
Kwinjira muri iyi EXPO 2025 ni amafaranga y’u Rwanda 1000 yishyurwa hifashishije ikoranabuhanga.
Ibikorwa byo kumurika no gusura biteganyijwe mu mu minsi y’akazi, bizajya bitangira kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa yine z’ijoro.
Mu gihe mu mpera z’icyumweru n’iminsi y’ikiruhuko bizajya bitangira kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa sita z’ijoro.
