Etincelles FC yahagaritse Seninga Innocent ushinjwa gufata ibisindisha

Ikipe ya Etincelles FC yahagaritse umutoza Seninga Innocent kubera imyitwarire mibi bivugwa ko yafashe ibisindisha akivana mu mwiherero w’ikipe yiteguraga umukino wa Musanze FC nta ruhushya asabye.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 30 Mata 2025 ni bwo Seninga Innocent, yasohotse mu mwiherero aho agarukiye hakabaho gushyamirana hagati ye n’ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe (team manager) witwa Djuma.
Umunyamabanga wa Etincelles FC, Bagoyi Sultan Basoul, yahamirije Imvaho Nshya ko “Seninga yahagaritswe by’agateganyo kubera imyitwarire mibi. Turashaka kureba niba hari ibyo yakosora akaba yagaruka mu kazi.”
Seninga Innocent asize iyi kipe yo mu Karere ka Rubavu yitegura umukino Musanze FC uteganyijwe kuri uyu wa 1 Gicurasi saa cyenda z’amanywa kuri Stade Umuganda.