Emmanuel Okwi yatandukanye na AS Kigali

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Rutahizamu Emmanuel Arnold Okwi yatangaje ko atazakomeza gukinira AS Kigali mu mwaka utaha w’imikino nyuma y’umwaka umwe akinira y’ikipe y’Umunyi wa Kigali.

Uyu Rutahizamu yabitangaje mu mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, aho yavuze ko umwaka w’imikino wa 2024/25 wari umwaka ugoye cyane, ariko ikipe yakoze ibishoboka byose isoreza ku mwanya mwiza.

Ati: “Iby’uyu mwaka byari hasi hejuru, ariko dukomeza kurwana kugeza dusoreje ku mwanya wa gatatu. Ni umusaruro ufite icyo uvuze kinini ugereranyije n’ibibazo twahuye na byo.”

Yakomeje agira ati: “Nshimira abakinnyi bagenzi banjye, abatoza, abakozi b’ikipe, abafana, ndetse by’umwihariko Perezida wa AS Kigali [Shema Fabrice] kuko yatubaye hafi cyane kandi aratwizera. Mwese mwarakoze gutuma uru rugendo rushoboka.”

Muri Kanama 2024, ni bwo Emmanuel Arnold Okwi yasinyiye AS Kigali amasezerano yo kuzayikinira nyuma y’uko ibiganiro byanze hagati ye na Kiyovu Sports yari yamuzanye mu Rwanda.

Uyu rutahizamu ukina anyuze mu mpande yafashije AS Kigali kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2024/25, isoreza ku mwanya wa gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka, Okwi ni we mukinnyi watsindiye AS Kigali ibitego byinshi, aho yinjije icyenda anatanga imipira 3 ivamo ibindi.

Emmanuel Arnold Okwi utaratangaza aho azerekeza, yari aherutse gusezera mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda yakiniye imyaka 15.

AS Kigali ni imwe mu makipe atarahiriwe n’umwaka w’imikino kuko yari yugarijwe n’amadeni ndetse n’ibirarane ku bakinnyi n’abatoza.

Emmauel Okwi yatangaje atazkomezanya na AS Kigali mu mwaka utaha w’imikimo
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 3, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE