Edgar Lungu wahoze ari Perezida wa Zambia yapfuye

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ishyaka rya Patriotic Front ryatangaje ko Perezida wahoze ayobora Zambia, Edgar Lungu, yitabye Imana afite imyaka 68.

Iryo shyaka ryavuze ko yari ari kwitabwaho n’abaganga b’inzobere muri Afurika y’Epfo kubera indwara itatangajwe.

Edgar Lungu yayoboye Zambia mu gihe cy’imyaka itandatu kuva mu 2015, aza gutsindwa amatora n’umukuru w’igihugu uriho ubu, Hakainde Hichilema.

Mu butumwa yatanze ku mashusho umukobwa wa Lungu yatangaje ko se yari amaze ibyumweru bike akurikiranwa n’abaganga, akaba yitabye imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ahagana saa kumi n’ebyiri.

Yakomeje agira ati: “Muri uyu mwanya w’akababaro mpamagaje umwuka wa Zambia Imwe, Igihugu Kimwe, ingobyi y’iteka yayoboye imirimo ya Perezida Lungu ku gihugu cyacu.”

Mu mwaka wa 2015, Perezida Lungu yabaye Perezida nyuma yo gutsinda amatora adasanzwe yashyizweho nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwari Perezida Michael Sata.

Nyuma yo kurangiza manda ya Sata, Lungu yongeye gutsindira kuyobora indi manda y’imyaka itanu yahereye mu 2016 kuko yari yabonye amajwi ari hejuru ya 50%.

Gusa amaze imyaka itandatu abaturage bagaragaje ko batishimiye imiyoborere ye yaranzwe n’ihungabana ry’ubukungu n’ubushomeri bwatumbagiye.

Mu matora yo mu 2021 yatsinzwe na Hakainde Hichilema wagiye ku buyobozi mu gihe yari yishimiwe cyane.

Nyuma yo gutsindwa, Lungu yari yarahagaritse ibikorwa bya politiki, ariko nyuma yaje kongera kugaruka mu ruhando rwa politiki, agaragaza ko ashobora kuba afite umugambi wo kongera kwiyamamariza kuyobora Igihugu.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE