Ecuador: Perezida yarokotse abashakaga kumwica bamuteye amabuye

Perezida wa Ecuador Daniel Noboa, yarokotse igitero cy’abigaragambyaga cyagabwe ku modoka, aho byavuzwe ko cyari kigamije kumwivugana bamuteye amabuye nubwo abigaragambya bavuze ko bakorewe urugomo.
Inzego za Leta zatangaje ko abigaragambya bagabye igitero kuri Perezida Daniel Noboa, aho itsinda ry’abantu bagera kuri 500 bazengurutse imodoka ye bakayitera amabuye.
Amashusho yagaragajwe ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imodoka ya Perezida Noboa ica mu muhanda wuzuye abigaragambya bayitera amabuye bituma ibirahure byayo bijanjagurika.
Icyo gitero cyabereye mu Ntara Canar ku wa 07 Ukwakira, ubwo Perezida Noboa yari ageze mu karere ka El Tambo aho yari yitabiriye umuhango wo kwiga ku bijyanye no gutunganya amazi n’isuku n’isukura.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ibidukikije n’Ingufu, Ines Manzano, yavuze ko imodoka ya Perezida Noboa yagaragaje ibimenyetso by’amasasu, kandi hamaze gutangwa raporo igaragaza ko habayeho kugerageza kumwica.
Manzano yavuze ko kurasa imodoka ya Perezida, kuyitera amabuye no kwangiza ibikoresho bya Leta atari ibyo kwihanganirwa kandi abantu batanu bikekwa ko babigizemo uruhare bamaze gufatwa.
Ni mu gihe ibiro bya Perezida nabyo byasohoye itangazo nyuma y’icyo gitero bivuga ko bazakurikirana ababigizemo uruhare kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Byatangaje ko abakoze ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bari bagamije no guhagarika ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi ko abafashwe bazaburanishwa ku byaha by’iterabwoba no kugerageza kwica.
