East Africa University Rwanda yashyize ku isoko ry’umurimo abarenga 500 (Amafoto)
Kaminuza ‘East Africa University Rwanda’ yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 530 barangije amasomo atandukanye by’umwihariko icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. Bishimiye urugendo rw’amasomo bamazemo imyaka 3 bityo bakaba bagiye guhangana n’abandi ku isoko ry’umurimo.
Ibirori byo guhabwa impamyabushobozi z’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza byabereye muri Sitade ya Nyagatare ku wa 31 Ukwakira, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Janet Mwawasi Oben, na Ambasaderi w’agateganyo wa Pakistan mu Rwanda, Pervez Bhatti.
Vice Chancellor Prof. Callixte Kabera, yavuze ko ari ibyishimo kuri East Africa University Rwanda gushyira ku isoko abanyeshuri 530 ku isoko ry’umurimo.
Prof. Kabera yashimye imikoranire myiza hagati ya Kaminuza n’inzego za Leta. Yatangaje ko ibirori byo gutanga impamyabushobozi ku banyeshuri barenga 500 byahuriranye no kwizihiza imyaka 10 iyi kaminuza itangiye gukora, ikaba imaze gutanga impamyabushobozi ku byiciro 6 muri iyi myaka 10.
Ati: “Ni imyaka yabayemo kwitanga ariko no gufatanya n’umuryango nyarwanda kumva ko uburezi ari imbaraga z’iterambere. Uburezi si umuntu umwe ahubwo ni urugendo rugenderwa hamwe.”
Ahamya ko EAUR ari kaminuza y’icyitegererezo mu Karere ka Nyagatare, agashimira Guverinoma y’u Rwanda binyuze mu Nama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC) akizeza ko EAUR izakomeza gushyira mu bikorwa ibyo yasabwa byose.
Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi z’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza basabwe kuba ba ambasaderi ba kaminuza bityo ko nayo izakomeza kubashyigikira.
David Mugabo, umunyeshuri wavuze mu izina ry’abahawe impamyabushobozi, yavuze ko inzozi zabo bazigezeho. Ashimira Ababyeyi babo bababereye umusingi w’ibyo bagezeho.
Darius Nduwumwe urangije muri East Africa University Rwanda yahamirije Imvaho Nshya ko arangije kwiga ibijyanye n’ubugeni akaba ari ibintu bimushimishije.
Agira ati: “Ni ibintu binshimishije cyane kuba ndangije iki cyiciro cya Kaminuza kuko ni ibintu nahoze nifuza, ariko kuri uyu munsi birarangiye, ni ibintu nishimiye.
Ni ibintu bigiye kumfasha mu buzima bwo hanze bw’ubugeni nakoraga. Ni ikintu kinini cyane kigiye kumfasha mu iterambere ryanjye.”
Avuga ko aho azagera hose n’aho azakomanga, atazapfa kubura akazi.
Françoise Tuyishime na we urangije muri iyi kaminuza yishimira ko arangije amasomo ajyanye n’ibaruramari.
Mu buzima busanzwe avuga ko yari asanzwe yikorera bityo ko kuba arangije amasomo ye, bizamufasha kwiteza imbere.
Ati: “Nyuma yo kurangiza amasomo yanjye ndumva ngiye gutangira kujya ku isoko ry’umurimo nkashaka akazi, nta nakabonye numva nakomeza nkikorera mu byo nari nsanzwe nkora kuko hari ubumenyi bundi nagiye mbona. Ngiye kubukoresha mu byo nakoraga ku buryo nkomeza kwiteza imbere.”
Mu barangije harimo abanyeshuri baturutse mu bihugu 8 birimo nk’u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Gabon, Liberia,..
Poland na Slovakia ni ibihugu bifatanya na EAUR nk’uko byavuzwe na V/C Prof. Kabera. EAUR kandi ifitanye amasezerano n’amahoteli, amashuri yisumbuye, Ibigo by’imari n’iby’itumanaho aho abayigamo n’abayirangijemo bashobora kujya gukora amasomo y’imenyerezamwuga.
East Africa University Rwanda yatangiye mu 2015, kuri ubu imaze gushyira ku isoko ry’umurimo hafi 2 000.




























Amafoto: Olivier Tuyisenge