Dutemberere i Kiramuruzi aho bavuga imyato Umuryango FPR Inkotanyi

Ku batazi i Kiramuruzi, abakuru bahazi nko mu Buganza. Ni umwe mu Mirenge igize Akarere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni kamwe mu duce twatuwemo n’abayisilamu nkuko mwumva i Rwamagana (Buswayilini), i Nyamirambo, mu Cyarabu i Ruhande mu Karere ka Huye…
Kiramuruzi iri mu cyahoze ari Komini Murambi yayobowe n’Uwitwa Gatete Jean Baptiste wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba azwi cyane kubera uruhare rwe mbere no mu gihe cya Jenoside.
Kimwe nk’ahandi hose mu Gihugu, mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Murenge wa Kiramuruzi nta mazi meza yaharangwaga, ibigo by’amashuri, amavuriro kimwe n’ibindi bikorwa remezo.
Abaturage batuye Nyabisindu bavuga ko bavomaga amazi yo mu gishanga cya Kanyenyomba ariko ubu bakaba bavoma amazi meza kandi hafi.
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kiramuruzi baganiriye n’Imvaho Nshya, bayihamirije ko imibereho yabo yahindutse kandi ko babikesha Umuryango FPR Inkotanyi.
Mukarusine Francine w’imyaka 58 utuye mu Kagari ka Nyabisindu avuga ko Umuryango FPR Inkotanyi wabagejeje kuri byinshi.
Yagize ati: “Ni byinshi twishimira FPR Inkotanyi yatugejejeho. Ubu dufite amashuri meza, imihanda abadafite amashanyarazi bacana za mobisol, abana bariga ku buntu nta kiguzi.
Dufite amavuriro hafi nta muntu ugikora urugendo rurerure kandi ntawe ugihekwa mu ngombyi ahubwo urembye ambilansi (Imodoka itwara abarwayi) iraza ikamutwara”.
Bwerere Yeremiya na we utuye mu Murenge wa Kiramuruzi avuga ko ari mu zabukuru kandi ko agenerwa amafaranga ibihumbi birindwi maganatanu buri kwezi.
Ahamya ko imyaka yose amaze nta wundi muyobozi azi waba yaritaga ku bakuze cyangwa ngo yoroze abatishoboye.
Ati: “Ngenerwa amafaranga 7. 500 buri kwezi kubera ko ndi umuntu umwe, ariko iyo ari benshi mu muryango ni ko ayo mafaranga agenda yiyongera. Ibyo ntabwo byigeze bibaho kuko n’udafite agatungo barakamuha”.

Avuga ko aba mu icumbi ariko ko bamubwiye ko bagomba kumwubakira kandi ngo arategereje bazamwubakira.
Mukabaranga Venancie, ni Umujyanama utuye mu Murenge wa Kiramuruzi, avuga ko icyo yishimira ari amahoro yagaruwe mu gihugu kandi bikozwe na FPR Inkotanyi.
Ayishimira kuba yarabakuye mu bwigunge, ihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo ngo ni cyo kintu cya mbere ayishimira.
Akomeza avuga ko hari byinshi bamaze kugeraho batigeze babona ku zindi ngoma. Ati: “Twabonye amajyambere, tubona amazi tutarayagiraga, twicaye ahabona turacanaga.
Twanywaga amazi y’igishanga kandi yari mabi, iki gishanga cya Kanyenyomba urakibona, ni cyo twavomagaho ariko ubu twatangiye kuvoma amazi meza kandi hafi yacu”.
Akomeza avuga ko babonye amashuri menshi kandi meza ibyo byose ngo babikesha FPR Inkotanyi. Agira ati: “Twabonye amavuriro atwegereye kuko twavaga hano tukajya kwivuriza i Kiziguro cyangwa i Gahini.
Gakenke ho hari kure ugasanga umuntu ararembera mu rugo, ubu twabonye Ivuriro ry’ingoboka hano hafi Nyabisindu, nta mubyeyi ukibyarira mu rugo”.
Ahamya ko iyo umubyeyi arembeye mu rugo bahamagara umumotari akamutwara kubera ya mihanda myiza na ya majyambere babonye, no kuba ngo abantu barashoboye kwiteza imbere bakagura ibinyabiziga.
Imibereho yabo bafite yose ngo bayikesha FPR Inkotanyi. Yankurije Vestine, Komiseri ushinzwe ubukangurambaga mu Murenge wa Kiramuruzi mu rwego rw’umuryango FPR Inkotanyi, ahamya ko hari myinshi byakozwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.
Avuga ko umuhanda wa kaburimbo urimo kubakwa ndetse n’indi mihanda irimo gukorwa ngo nta muturage ubura uko ageza umusaruro we ku isoko.
Yahamirije Imvaho nshya ko mu Murenge wa Kiramuruzi hari ibigo by’amashuri 17 ngo byagabanije ingendo ku bana bajya ku ishuri, bigabanya ubucucike mu byumba by’amashuri ku buryo ngo nta mwana ufite imbogamizi zo kwiga.

Utugari two muri Kiramuruzi dufite amavuriro y’ingoboka uretse utwegereye Ikigo Nderabuzima cya Gakenke. Yakomoje ku bumwe buranga abatuye Umurenge wa Kiramuruzi.
Yagize ati: “Ubona abaturage bacu barabaye umwe, ibintu byo kujya mu macakubiri no kujya mu bidafite umumaro ntabwo bakibirimo, bumva ko ikibahuje ari Ndi Umunyarwanda […]”.
Avuga ko nk’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi hari igikorwa batangiye mu 2017 aho bakoze urutonde rw’imiryango idafite aho iba.
Iyo miryango bagenda bayubakira hakurikije ubushobozi bwabonetse kuko ngo butabonekera rimwe. Yankurije yagize ati: “Twatangiye dufite imiryango 120 ariko ubu twarayubakiye. Abanyamuryango dusigaranye ni 12 batari bubakirwa.
Twumva muri iyi myaka 2 dusigaranye nta mpungenge dufite, tuzafatanya n’abanyamuryango tububakire ndetse n’abandi bakwiyongeraho bitewe n’Ibiza, twizeye ko tuzafasha Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika Paul Kagame kugira ngo intego yihaye, zizagerweho mu 2024.
Twibutse ko ejo ku Cyumweru tariki 24 Nyakanga 2022 mu Murenge wa Kiramuruzi habaye inteko rusange y’Umuryango FPR Inkotanyi, harahira abanyamuryango 70.”
