Dutemberane Umujyi wa Goma wagarutsemo ituze (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Bidasubirwaho Umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagarutsemo amahoro kubera ko bamwe mu baturage bari barahungiye mu Rwanda batangiye guhunguka kuva ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki 29 Mutarama 2025.

Mu mujyi wa Goma hagarutse ituze, abaturage baragendagenda mu Mujyi ari nako babazanya amakuru.

Ni nyuma yaho ingabo za AFC/M23 zigaruriye Umujyi wa Goma ziwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za FARDC.

Bamwe mu baturage ba Goma baganiriye na Imvaho Nshya bishimiye ko ingabo z’umutwe wa AFC/M23 zabohoye Goma bityo amahoro akaba ahinda.

Iyo utambutse muri karitsiye z’Umujyi wa Goma ubona ubuzima bwamaze kugaruka kandi ukabona abaturage bafitiye urugwiro abasirikare ba M23, banyuzamo bagahoberana cyane nk’abari bakumburanye.

Bake mu bakora imirimo y’ubushabitsi mu Mujyi wa Goma ubona ko batangiye gukingura ariko bikandagira, kuko bategereje guhabwa uburenganzira busesuye bwo gukomeza ubucuruzi nkuko byari bisanzwe.

Maman Muda, umwe mu baganiriye na Imvaho Nshya, yavuze ko ku wa Kabiri bari mu bihe bibi kubera amabombe yanyuraga hejuru y’aho atuye, batasinziriye kubera kutabona ibyo kurya ariko ngo ubu barabibona nta kibazo.

Akomeza agira ati: “Urabona ko uyu munsi ndimo gutembera naturutse iriya yose nzenguruka hano ubu nsubiye mu rugo.”

Icyakoze avuga ko abatuye Umujyi wa Goma batarabona umuriro akagaragaza ko nta cyizere cyo kubona amazi.

Yongeraho ko M23 izanye ituze nta kibazo cyo kubana nayo baba bafite kuko icyo bakeneye ni ukubaho mu mahoro.

Steven Habimana yishimiye ko yumva atekanye kandi ko n’abantu bongeye guhura ndetse bakaba barimo kubona n’uburyo bwo guhaha. Ati: “Nta kibazo twebwe dufite hano.”

Aisha Tumba, umunyekongo utuye mu Mujyi wa Goma, yavuze uko ingabo za M23 zimaze gufata Umujyi wa Goma ari zo zamufashije kubonera umuryango we ibyo kurya cyane ko ngo afite abana 13.

Agira ati: “Ubu mfite abana 13 mu rugo. Ku wa Kabiri, njye n’abandi bagore batatu twaje gusaba ibyo guteka ingabo za M23 kandi barabiduha.”

Kubura ibiryo byatewe n’intambara no kuba inzira zose zari zifunze badashobora gusohoka mu nzu.

Ati: “Minova yarafunze, Rutshuru yarafunze, Kibumba yarafunzwe ntitwabonaga icyo kurya. Ibyo twaryaga byaturukaga mu Rwanda kandi na byo ari bike.”

Macunda Charles yabwiye Imvaho Nshya ko ingabo za M23 zafasha abatuye Umujyi wa Goma zigashakisha imbunda ziri mu baturage bagiye batoragura.

Ati: “Badufashe rwose bazikure mu bantu kuko ni zo zisigara zituzengereza zikatubuza umutekano.”

Ahamya ko nta Muzalendo barongera kubona aho ari ho hose kuko ngo amahoro yaragarutse.

Asaba ingabo za M23 gukora ibishoboka byose amazi n’umuriro bakongera kubibona.

Mu mujyi wa Goma mu masaha y’ijoro ryuacyeye hari imyenda myinshi n’ibindi bikoresho bya gisirikare bikiri mu muhanda byatawe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, Wazalendo ndetse n’Abacanshuro.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 30, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE