Congo-Brazzaville mu bihugu bitemerewe kwinjira muri Amerika

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yashyizeho itegeko rihagarika burundu  abaturage b’ibiguhu 12 kwinjira muri icyo gihugu kubera umutekano wacyo birimo naRepubulika ya Congo-Brazzaville. 

Perezida Trump yashyizeho iryo tegeko ku wa 4 Kamena 2025, avuga ko abo baturage b’ibyo bihugu batemerewe ariko yongeraho ko hari n’ibindi bihugu 7 n’u Burundi burimo byashyiriweho ingamba zimwe na zimwe.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko kugira ngo umuturage wa Congo-Brazzaville yinjire muri Amerika asabwa visa ku mpamvu izo ari zo zose zaba iz’ubukerarugendo, ubucuruzi, b’izindi cyangwa akaba aba asanzwe ari umuturage w’icyo gihugu.

Iryo tegeko rizatangira kubahirizwa ku wa 09 Kamena 2025, kandi abaturage b’ibihugu byashyizweho ingamba z’ibihano bimwe na bimwe bazajya basakwa by’umwihariko mu rwego rwo kwizera ko nta mutekano muke bateza cyangwa atari ibyihebe.

Mu bindi bihugu byahagaritswe kwinjira muri Amerika harimo Iran, Somalia, Yamen, Libya, Sudan, Cuba, Venezuela, Syria, Bhutan, Myanmar na Afghanistan naho muri birindwi byashyiriweho ingamba zimwe na zimwe harimo Cuba, Togo Sierra Leone n’ibindi.

  • KAMALIZA AGNES
  • Kamena 5, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE