DRC: Jean Marc Kabund wahoze ari inshuti magara ya Tshisikedi yafunzwe 

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 15, 2023
  • Hashize imyaka 2

Uwahoze ari Umuyobozi w’Ishyaka UDPS, akaba n’inshuti magara ya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Marc Kabund, yakatiwe igifungo cy’imyaka 7 kubera gutuka perezida Antoine Tshisikedi ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023. 

Africa news yatangaje ko mu byaha ashinjwa harimo “gutuka Umukuru w’igihugu”, n’inzego za Repubulika”, “gukwirakwiza ibihuha by’ibinyoma.”

Abunganira Jean-Marc Kabund kuri uyu wa Kane batangaje ko batunguwe n’umwanzuro  w’urukiko rw’i Kinshasa  rwatanze iki gihano ku wahoze ari inkingi ya mwamba y’ishyaka UDPS  riri ku butegetsi.

Umunyamategeko Kaddy Ditou yavuze ko ibyatangajwe n’urukiko ari icyemezo kitajuririrwa mu gihe umushinjacyaha yari yamusabiye igihano cy’imyaka itatu.

Jean-Marc Kabund yabaye Visi-perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yatawe muri yombi ku ya 9 Kanama 2022, kuva icyo gihe afungirwa i Makala, kuri gereza nkuru ya Kinshasa.

Muri Nyakanga 2022 hashyizweho ishyaka rye bwite, “Alliance for Change”, Bwana Kabund atangaza ko yamaganye “kutagira icyerekezo gisobanutse”, “ndetse n’imicungire mibi y’inzego zimwe zaranzwe n’uburangare no kutita ku nshingano.

Abavandimwe n’abayoboke b’ishyaka rya Kabund bavuga afunzwe ku mpamvu za politiki,ni mu gihe kandi umujyanama wa Moise Katumbi nawe utavuga rumwe n’ubutegetsi Salom Kalonda yatawe muri yombi ku ya 30 Gicurasi. 

Ibyo birimo gukorwa muri DRC mu gihe amatora rusange y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku ya 20 Ukuboza.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 15, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE