DRC: Abashinwa babiri n’abasirikare ba FARDC babiri bishwe

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana bishe Abashinwa babiri, n’abasirikare babiri mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) bakomeretsa n’abandi batatu nkuko byatangajwe n’abayobozi bo mu Burasirazuba bwa Congo aho ubu bwicanyi bwabereye.

Nkuko byatangajwe n’umuyobozi wo muri ako gace Sammy Kalondji ku wa 10 Ukwakira, yavuze ko mu gitero cyagabwe mu birombe bya zahabu mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, abantu bitwaje imbunda batamenyekanye bishe abasirikare baharindaga n’Abashinwa babiri.

Ibi birombe bikoreshwa n’Aabashinwa bikaba biherereye mu burasirazuba bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Teritwari ya Masisi.

Kalondji yavuze ko abo bagizi ba nabi barashe kandi bakomeretsa abasivili batatu, barimo umwe w’Umushinwa ndetse n’umusemuzi ukomoka muri Guinea.

Imitwe yitwara gisirikare yibasiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, mu kwezi gushize, abantu bane – barimo Abashinwa babiri na bo biciwe muri iyi ntara.

Muri Nyakanga kandi abasivile 40 bapfiriye mu bitero by’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye.

KAMALIZA AGNES

  • Imvaho Nshya
  • Ukwakira 11, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE