Dr Nsengiyumva yasuye uruganda rutunganya ingufu z’amashanyarazi mu kiyaga cya Kivu

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 6, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Kuri uyu wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangiye uruzinduko mu Karere ka Rubavu aho asura imishinga itandukanye, irimo uruganda rutunganya amashanyarazi akomoka kuri gaze metane.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva yasuye uruganda Shema Power Lake Kivu rutunganya ingufu z’amashanyarazi akomoka kuri gaze metane (SPLK), rwatangiye gutanga amashanyarazi angana na Megawatt 56.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin yatemberejwe Uruganda rwa Shema Power Lake Kivu, anasobanurirwa urugendo rukomeye rwo gutunganya gaze metane, kuva aho itangira gucukurwa mu Kiyaga cya Kivu, kuyinyuza mu matiyo, kuyitunganya kugeza ibyajwemo ingufu z’amashanyarazi yoherezwa mu muyoboro mugari.

Megawatt 56, muri zo harimo izigera kuri 50 zoherezwa mu muyoboro mugari.

Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yanasuye Icyambu cya Rubavu aho yasobanuriwe akamaro kacyo mu bwikorezi n’ingendo zo mu Kiyaga cya Kivu, cyubatswe ku Kiyaga cya Kivu, mu Murenge wa Nyamyumba.

Icyambu cya Nyamyumba cyatangiye kubakwa mu 2018, inyubako ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 bituma cyuzura mu 2023, gitahwa ku mugaragaro ku itariki 6 Ukuboza 2024.

Icyo cyambu cyuzuye gitwaye miliyoni 9,17 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 12 harimo 50% yatanzwe na Guverinoma y’u Buholandi, 45% yatanzwe n’iy’u Bwongereza na 5% yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda.

Gifite ububiko bw’ibicuruzwa bihanyuzwa, gucunga umutekano hakoreshejwe ikoranabuhanga, kuzimya inkongi no gutunganya amazi yanduye ahakoreshwa, kikaba cyarashyizweho station ya lisansi ifasha ibinyabiziga bihakorera ubwikorezi.

Nyuma y’amezi atandatu gitangiye gukoreshwa, imibare igaragaza ko cyakira toni 1400 ku munsi, ibingana na 70% by’ubushobozi bwa toni 2 000 cyateganyirijwe kunyuzwaho buri munsi.

Mu kiyaga cya Kivu hacukurwamo gaze metane itanga amashanyarazi
Icyambu gifite ububiko n’aho gutunganyiriza amazi yakoreshejwe
  • NYIRANEZA JUDITH
  • Nzeri 6, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE