Dr Nsengiyumva yasuye Gabiro Agribusiness Hub yahaye akazi abasaga 6000

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Nsengiyumva Justin yasuye icyanya cyahariwe ubuhinzi n’ubworozi mu Karere ka Gatsibo, (Gabiro Agribusiness Hub) kimaze guha akazi abaturage basaga ibihumbi bitandatu.
Ni mu ruzinduko rw’iminsi ibiri agirira mu Ntara y’Iburasirazuba rwatangiye ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025.
Uwo mushinga mugari wiswe Gabiro Agribusiness Hub, ukorerwa kuri hegitari zisaga ibihumbi 16, ukaba ukora ku mugezi w’Akagera uhuza u Rwanda na Tanzania.
Ufite uruganda rutunganya amazi yifashishwa mu kuhira inka zororerwamo no kuhira imyaka ihahingwa.
Umuyobozi wa Agribusiness Hub, Ngarambe Aloys avuga ko ishoramari ry’uwo mushinga rigeze ku gipimo gishimishije kandi ryitezweho kuzamura iterambere ry’u Rwanda.
Ati: “Ubu hari abashoramari bandi baje kugura ubutaka bwo guhinga 7 bose baratangiye, babiri muri bo bamaze gushyiramo ibikorwa remezo byo kuhira, abandi bari mu nzira zo kubishyiramo.
Kugeza ubu umushinga umeze neza kandi urabona ko uzagirira akamaro Igihugu.”
Abashoramari bahamya ko bamaze kuhabonera umusaruro ufatika.
Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ati: “Tuhafite hegitari zigera kuri 500, tuzihinga mu byiciro binyuranye, ubungubu duhinga 170, buri cyumweru duhinga 7 muri zo, kugira ngo tuzabashe kugurisha tutagize umusaruro mwishi icyarimwe.”
Muri Gabiro Agribusiness Hub kandi hanakorerwa ubworozi bwa kijyambere aho, inka zitanga umukamo w’amata wa litilo ziri hagati ya 250 na 300 ku munsi.
Minisitiri w’Intebe kandi yanasuye Umudugudu w’icyitegererezo wa Rwabiharamba, mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, ugizwe n’inzu 120.
Ni umwe mu midugudu yatujwemo abari batuye ahari Agribusiness Hub.
Umukecuru uhatuye yatekerereje Minisitiri Dr Nsengiyumva ko nyuma yo kuhatuzwa ubuzima bwahindutse ubu akaba ahumeke umutuzo n’iterambere.
Yagize ati: “Aho nari ntuye nari meze nabi pe, nta mazi yahabaga, nta bavandimwe tuganira, mba mu ishyamba umuntu akaba yaza akampotora nijoro.”
Yunzemo ati: “Ubu mfite amahoro nateye imbere, mfite na televiziyo ndeba amakuru na Perezida wacu, Paul Kagame, abayobozi b’Igihugu. Mbese ndanezerewe.”
Kugeza ubu uwo mushinga wa Agribusiness Hub, kuwushyiramo ibikorwa remezo byifashishwa mu buhinzi n’ubworozi, bigeze ku gipimo cya 90%, aho icyiciro cya mbere cyawo kimaze gushorwamo asaga miliyari 100 z’amafaranga y’u Rwanda.





