Dr. Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 6
Image

Dr. Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ubwo yaburanaga mu bujurire, umushinjacyaha yamusabiye gufungwa burundu.

Yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 mu Ukuboza 2023, ubwo yahamywaga ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubwinjiracyaha muri ibi byaha.

Ibi byaha yashinjwe kubikorera muri Segiteri Tumba. Kuva mu gihe cy’iperereza kugeza mu rubanza, abatangabuhamya batandukanye basobanuye ko yafungiranye Abatutsi benshi mu biro bya Segiteri kuko yari afite imfunguzo zabyo, baricwa, bajugunywa mu byobo.

Dr. Munyemana yabwiye urukiko ko tariki ya 23 Mata 1994 yahawe imfunguzo na François Bwanakeye wari Konseye wa Tumba, ubwo byagaragaraga ko Abatutsi benshi bashaka ubuhungiro. Yavuze ko icyo gihe abayobozi bamwizeraga.

Munyemana w’imyaka 70, yari amaze hafi amezi abiri aburana urubanza yajuririye nyuma yo gukatirwa n’Urukiko ruzwi nka ‘Cour D’Assise’ imyaka 25 y’igifungo mu 2023.

BBC yatangaje ko ku wa Kabiri ubwo Dr. Sosthène Munyemana yari mu rukiko, yasaga n’utekanye cyane ko yari arinzwe n’Abajandarume.

Munyemana uburana ubujurire kuva tariki ya 16 Nzeri 2025, yifuza guhanagurwaho ibyaha yahamijwe, agakurirwaho igifungo yakatiwe ariko ubushinjacyaha bwo bukaba bwaramusabiye gufungwa burundu. Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzasomwa tariki ya 24 Ukwakira 2025.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 23, 2025
  • Hashize amasaha 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE