Dr. Claude ahamagarira urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza isura nyayo y’Igihugu

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Umuhanzi Dr Claude arahamagarira urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga kuzikoresha bagaragaza isura nyayo y’u Rwanda kuko urugamba Igihugu kirimo rureba buri Munyarwanda.

Yabitangarije mu kiganiro kuri kimwe mu gitangazamakuru ku wa Gatatu tariki 7 Gicurasi 2025, ubwo yari abajijwe ubutumwa yagenera urubyiruko muri iki gihe u Rwanda ruteraniweho n’amahanga arushinja kugira uruhare mu ntambara irimo kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

Uyu muhanzi umaze iminsi mike ashyize ahagaragara indirimbo nshya yise ‘Turikumwe’ igaruka ku kugaragaza ko Abanyarwanda bari kumwe na Perezida Kagame mu kurinda umutekano w’Igihugu cyabo nk’Abanyarwanda, yavuze ko ibibazo u Rwanda rurimo bireba buri wese.

Yagize ati: “Icyo nabwira urubyiruko ni uko ibibazo u Rwanda rurimo bireba buri Munyarwanda wese, bajye kuri izo mbuga nkoranyambaga bavuge u Rwanda uko ruri, baruvuge neza kuko ukuri barakuzi, bahangane n’abaruvuga nabi kandi banabeshya, banabagaragarize ko u Rwanda rutavogerwa.”

Agaruka ku cyamuteye gukora iyo ndirimbo Dr Claude yavuze ko yasanzwe ari wo musanzu we nk’umuhanzi kuko nta yindi ntwaro yakoresha.

Ati: “Intambara Igihugu kirimo yo gufatwaho ijambo n’amahanga igomba kurwanywa natwe twese, buri wese mu byo akora, ni yo mpamvu nahisemo nanjye gusohora indirimbo nshaka kubwira abanyamahanga batuvuga nabi, ko Abanyarwanda turi kumwe kandi u Rwanda rutavogerwa.”

Indirimbo ‘Turi kumwe’ ya Dr Claude iri mu ndimi eshatu zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

Muri iyo ndirimbo hari aho avuga ati: “Turi kumwe na Perezida wacu Paul Kagame mu kurinda Igihugu cyacu, ntuzagambanira u Rwanda ngo ubikire, uwo ari we wese bizamugaruka.”

Dr Claude anasaba urubyiruko gukoresha iyo ndirimbo bayibyina ku mbuga nkoranyambaga zose ku buryo ubutumwa bwayo bwagera ku bo bugenewe. Ni indirimbo imaze iminsi itandatu ishyizwe ahagaragara, ikaba imaze kurebwa n’abasaga ibihumbi umunani, ikundwa n’abarenga 500.

Dr Claude akoze iyi ndirimbo nyuma y’igihe gito asubiyemo indirimbo ‘Contre Succès’ avuga ibigwi Perezida Kagame mbere ho gato y’uko ibikorwa byo kwamamaza Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye umwaka ushize bitangira.

Dr Claude yasabye urubyiruko gukoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaza isura nyayo y’Igihugu
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE