Dr. Biruta yatumikiye Perezida Kagame ku birebena n’Inama ya OIF

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Armenia guhera ku wa Mbere taliki ya 11 Nyakanga 2022.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yatangaje ko Dr. Biruta yatwaye ubutumwa bwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ku birebana n’Inama ya 18 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Ubwo butumwa burebana n’iyo nama yitezwe kuba ku ya 19 no ku ya 20 Ugushyingo 2022, bityo Minisitiri Dr. Biruta yabushyikirije Minisitiri w’Intebe w’Armenia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abakuru b’Ibihugu bya OIF Nikol Vovayi Pashinyan, ubwo yakirwaga i Erevan ku gicamunsi cyo ku wa Mbere.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bigize OIF, yitezwe kubera ku kirwa cya Djerba (Jerba) muri Tunisia, yemejwe n’Inama yahuje Abaminisitiri n’abahagarariye Guverinoma iheruka guterana ku ya 28 Ukwakira 2021 itumijwe n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF Mme Loise Mushikiwabo.

Nyuma yo gutanga ubwo butumwa, Minisitiri Dr. Biruta yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Armenia, Mnatsakan Safaryan.

Ibiro bya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’Armenia byatangaje ko abo bayobozi bombi baganiriye ku ngingo zinyuranye zijyanye no kurushaho gushimangira umubano urangwa hagati y’ibihugu byombi, hibandwa ku bufatanye bufitiye inyungu abaturage bo ku mpande zombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Armenia yavuze ko by’umwihariko baha agaciro ubufatanye bw’u Rwanda n’Armenia mu rugamba rwo guhangana na Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

U Rwanda n’Armenia ni ibihugu biri mu mateka y’Isi ko byahuye na Jenoside mu bihe bitandukanye, ariko bikaba byarashyize imbaraga mu guharanira ko iryo curaburindi ritasubira kubudika haba kuri byo ndetse n’ahandi hose ku Isi.  

Abayobozi bo ku mpande zombi kandi bishimira ko u Rwanda n’Armenia bikomeje kwimakaza umubano ushingiye ku kuba bihuriye mu Muryango w’Ibihugu Bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF).

Minisitiri Dr. Biruta yanahuye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’Armenia
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE