Dore ibyamamare byasabye bikanahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda

U Rwanda ntirwahindutse ahantu h’ubukerarugendo n’ishoramari gusa, ahubwo rwabaye urugo rushya rw’ibyamamare byinshi bituruka mu Karere ruherereyemo n’abandi bakomoka ahantu hatandukanye ku Isi.
Muri bo harimo abakinnyi, abo mu myidagaduro, ibyamamare kuri televiziyo n’abandi benshi basabye bakanahabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda.
DJ Ira
Uyu muhanga mu kuvanga imiziki akomoka mu Burundi, tariki ya 15 Mata 2025, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kugeza icyifuzo cye cy’uko abukeneye kuri Perezida Paul Kagame ubwo yari yahuriye n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali muri BK Arena, muri gahunda yo kwegera abaturage.

Yitwa Grace Divine Iradukunda, Yavutse mu 1997 akurira i Gitega mu Burundi, yimukira mu Rwanda mu 2015.
Kuva yatangira umwuga we mu 2017, yakuze aba umwe mu ba-DJ b’abagore bakomeye mu Rwanda, azwiho gucuranga mu bitaramo bikomeye.
Winston Duke
Umukinnyi wa filime w’icyamamare Winston Duke, wamenyekanye cyane nka M’baku muri filime ‘Black Panther’, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2023 kandi yari mu bitabiriye umuhango wo kwita izina ingagi ku nshuro ya 19.

Muri uwo muhango, yahaye izina “Intarumikwa”, bisobanura “Resilient Giant”, ku mwana w’ingagi, mu rwego rwo guha icyubahiro n’indangagaciro za nyina wapfuye.
Yavutse ku wa 15 Ugushyingo 1986, avukira mu mujyi wa Saint Paul mu gihugu cya Trinidad na Tobago, Duke yamaze imyaka ye y’ubukure i Brooklyn, New York, aho umuryango we wimukiye afite imyaka icyenda.
Uretse kuba yaragaragaye muri filime yakunzwe nka ‘Black Panther’ hari n’izamenyekanyemo zirimo ‘Wakanda Forever’, ‘Us’, ‘Avengers: Endgame, Infinity War n’izindi.
Eugene Anangwe

Anangwe yavukiye muri Kenya. We n’abandi bantu 296 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2024 nyuma y’imyaka hafi 20 akorera itangazamakuru mu Rwanda. Akora kandi mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru, akaba yaragize uruhare mu bikorwa bitandukanye by’imbere mu gihugu by’umwihariko mu rwego rw’itangazamakuru.
Amandine Ndikumasabo

Ndikumasabo ni umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda (RBA). Akomoka mu Burundi, yageze mu Rwanda mu 2008 ubwo yari aje kwiga. Icyifuzo cye cyo kuba Umunyarwandakazi cyatangiye kugaragara ubwo yari mu ngando, itorero rinyuramo abanyeshuri bose barangije amashuri yisumbuye aho bigishwa indangagaciro na kirazira by’Umunyarwanda, gukunda Igihugu no kukirinda ibyatumye yumva ashaka cyane kuba Umunyarwanda ndetse amaherezo abona ubwenegihugu mu 2023.
Kenny Gasana

Kenneth Gasana ni umukinnyi mpuzamahanga wa Basketball wabigize umwuga, yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2022.
Yavuze ko icyamuteye gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda ari uko yakinaga Basketball ku rwego mpuzamahanga no ku rwego rw’Igihugu.
Meddie Kagere

Uyu mukinnyi wavukiye muri Uganda yabonye ubwenegihugu bw’u Rwanda mu 2018 nyuma yo gukinira ikipe y’Igihugu Amavubi kuva mu 2011.
Kagere w’imyaka 39 y’amavuko, yakiniye amakipe nka Mukura VS, Rayon Sports, SC Kiyovu, Police FC, Atraco FC, Mbale Heroes, n’ayandi.
Ubusanzwe ubwenegihugu bw’u Rwanda buboneka mu buryo butandukanye nko kwaka ubwenegihugu buturuka ku gushyingiranwa, mu gihe hari n’ubuturuka ku kugirwa Umunyarwanda ari nabwo abenshi muri ibi byamamare bahawe.